Umunyamerika yabonye umumarayika ubwo Papa yari atowe
Ubwo Karidinari Jorge Mario Bergoglio yari amaze gutorerwa gusimbura Papa Benedigito XVI, tariki 13/03/2013, Umunyamerikakazi yavumbuye ikimenyetso kidasanzwe, ubwo yarimo yigendera abona igicu gifite ishusho nk’iy’umumarayika, ahita yumva ko ari ikimenyetso giturutse mu ijuru.
Jodi Guthrie utuye muri Leta ya Floride muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahise yandika ku rubuga rwe rwa Facebook ko papa Faransisiko amaze kwerekwa isi, none ibimenyetso biturutse mu ijuru bikaba bihise bisakara hose.
Uyu Jodi Guthrie ngo yabonye agacu gafite ishusho idasanzwe, imeze nk’iy’umuntu ufite amababa, ndetse n’amabara adasanzwe mu kirere kuko ko katukuraga.
Kugirango agumane iki kimenyetso, yahise agifotora, ubundi ashyira ifoto kuri facebook, nyuma y’amasaha make abantu bagera ku 4000 bari bamaze kuyikurura ku nkuta zabo (sharing).
Bamwe bagira bati : « Imana yishimiye itorwa rya papa mushya », abandi bati : « papa mushya Faransisiko ari kuvugwa cyane, gusa turabona atari ku isi gusa ».
Ubwo papa Benedigito wa XVI yeguraga nabwo habonetse ikimenyetso benshi bemeza ko cyaturutse mu ijuru, ubwo inkuba yakubitaga ku ngoro ya Mutagatifu Petero i Roma ; nk’uko tubikesha Gentside.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mbona uyu mumalayika afite ishusho ritukura ubundi yakabaye ari umweru de!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Mumbwire uko mubibona
k2day cool!!!!!!!!!!!!!!!
Biragaragara ko Papa Francis yatowe n’Imana!!!!!!!!!!Ba Francis mujye mwitwara neza Imana irabakunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!