Burera: Abaturage barasabwa gukurikiza amategeko ajyanye n’imyubakire

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere bashaka kubaka kubikora ari uko bahawe uburenganzira n’ababishinmzwe kugira ngo hagenderwe ku mategeko ajyanye n’imyubakire.

Sembagare Samuel atangaza ibi mu gihe hari bamwe mu baturage cyane cyane abaturiye imihanda bubaka begereye mihanda cyane. Hari n’abandi bubaka mu bikombe, mu bishanga cyangwa se ahantu hahanamye kuburyo ibiza bishobora kubasenyera.

Uyu muyobozi yibutsa Abanyaburera bose ko ntawe ugomba kubaka atabiherewe uburenganzira. Yongeraho ko abubaka hafi y’imihanda bagomba gusiga metero 22 uturutse ku muhanda kugira ngo uwo muhanda nuramuka waguwe uzabone aho wagurirwa, batabasenyeye.

Akomeza kandi asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kujya bacunga abaturage bayobora kuko hari bamwe babareba ku jisho bakubaka kandi badakurikije amategeko. Hakunze kugaragara bamwe mu baturage bubaka mu buryo budakurkije amategeko kandi abayoboz b’imirenge baba babizi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko kandi abantu batuye ahantu habi (high risk zone), aho bashobora gusenyerwa n’ibiza, bagiye kwimurwa. Abatuye mu bishanga, ahantu hahanamye bose bazimurwa nk’uko Sembagare abihamya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera kandi buvuga ko ababa bashaka kubaka babivuga kugira ngo berekwe aho bagomba kubaka. Ubu buyobozi butangaza ibi mu rwego rwo gushishikariza abanyaburera gutura mu midugudu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYU MUGABO ARABESHYA MUZAJYE MURI CENTRE YA RUSUMO MUREBE INZU YUBAKWA MUMUHANDA KANDI AYINYURAHO BURI MUNSI IRI MUMAREMBO YUMURENGE NI UYUMUCURUZI WITWA MASOZERA. AZAHERE KURI UWO AMUSENYERE .

umuturage wa BUTARO yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka