Nyarubaka: Abaturage n’abayobozi baganiriye n’abanyamakuru ku bibazo biri mu murenge
Ubukene batewe n’umusaruro mubi wavuye mu buhinzi bwa Soya n’ubw’inanasi, uburyo bwakoreshejwe mu bukangurambaga bwo kwitabira Mituweli ni byo bibazo byaganiriweho mu kiganiro abatuye umurenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi bagiranye n’abanyamakuru tariki 14/03/2013.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru 10 bibumbiye mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro n’ubwiyunge (Pax Press) kandi abaturage bagarutse ku byiza bagezeho babikesheje ubufatanye, nk’amarerero rusange, inguzanyo z’amatungo, ndetse n’imodoka yo gutabarana.
Ikiganiro cyibanze ku buzima bw’umurenge, aho bagarutse ku bibazo bibadindiza mu iterambere, n’intambwe bagezeho bafatanya kwiyubakira ubushobozi.
Abaturage batangaza ko kuri ubu bafite ikibazo cy’ubukene baterwa nuko imyaka bahinze nta musaruro yabahaye. Ngo mu gihembwe cy’ihinga cy’umwaka w’ubuhinzi wa 2013A bahinze Soya mu gishanga cya Mpombori, irabarumbira kandi bagomba kwishyura ifumbire bagurijwe.

Usibye ubwo buhinzi bwa Soya, aba baturage bavuga ko bamaze umwaka n’igice bahinze inanasi ku materasi afite ubuso bwa hegitari 33, kuva bazihinga bakaba nta musaruro bigeze bakuramo, ahubwo zikaba zararwaye kandi ubuyobozi bukaba butabemerera kuzisimbuza indi myaka.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyarubaka, Sebagabo Francois, afatanyije n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge, Uramutse Francois, basobanuye ko ukurumba kwa Soya kutagomba kuba impamvu yo kutishyura ifumbire ku baturage, kuko ifumbire igurishwa na Rwiyemezamirimo atari iya Leta. Naho uburwayi bwagaragaye mu nanasi buracyari gukorerwa ubushakashatsi ngo barebe ko zavurwa cyangwa zigasimbuzwa.
Sebagabo arasaba abaturage kwihangana ikibazo cy’inanasi kikigwa ku rwego rw’igihugu, ariko ngo “umushinga wo uracyakomeza”. Ngo indwara yateye muri izo nanasi yitwa ubuhumyo.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi arakangurira abaturage kugura umuti uyivura, mu gihe bagitegereje ko ubushakashatsi bwagiye gukorerwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), butanga igisubizo cy’icyakorerwa izo nanasi.
Bagarutse kandi ku buryo bukoreshwa mu bukangurambaga bwo kwitabira Mituweli, maze bamwe mu baturage batangaza ko barenganyijwe bagashyirwa mu cyiciro kitabakwiye, abandi bavuga ko habayeho gufunga abataratanze umusanzu.
Kuri iyi ngingo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, avuga ko nta marangamutima yabaye mu gushyira abaturage mu byiciro, ngo ahubwo hari abatitabira inama yo gushyira mu byiciro, maze bagashyirwa mu bishoboye kuko nta wundi muntu uba azi imitungo bafite.

Ku bavuga ko bafunzwe, umuyobozi w’umurenge avuga ko ibwiriza rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu risaba abayobozi gukangurira abaturage kwishyura Mituweli badahutaje abaturage, naho Itegeko rikagena ibihano ku banga kwishyura Mituweli, birimo amande no gufungwa.
Ikiganiro nticyagarukiye ku bibazo gusa, ahubwo havuzwe ku byiza abaturage bagezeho babikesheje ubufatanye; harimo kwigurira imodoka yo gutabara mu gihe hari uwapfushije, aho buri rugo rwatanze umugabane w’amafaranga 3000.
Hari kandi amarerero rusange ababyeyi basigamo abana bakajya mu mirimo, na Gahunda yo kugura itungo (inka cyangwa ihene), babikesheje inguzanyo bahabwa n’umuryango w’abanyakoreya y’amajyepfo witwa “Global Civic Sharing”.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
I nyarubaka ni abasirimu kweri bagira conference press ku rwego rw’umurenge! ni hatari
bakomeze batere imbere sana