Gakenke: Bataha inyubako ya SACCO, abaturage bakanguriwe kuyigana
Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, barasabwa kugana SACCO biyujurije itwaye miliyoni 25.5 zaturutse mu banyamuryango ubwo, nyuma y’uko itashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013.
Abanyamamuryango b’iyi SACCO bagera hafi ya 3500, buri wese yikoze ku mufuka bakusanya miliyoni 2.5, andi arenga gato miliyoni eshanu ava mu nyungu za SACCO n’inkunga y’akarere bituma babasha kwiyubakira iyo nzu igaragara ko ikomeye.

Iyo nyubako yubahirije igishushanyo mbonera gitangwa n’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), izamuye mu matafari ahiye, isakaje amabati ndetse ikingishije amadirishya n’inzugi z’ibyuma.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Evode Imena, unashinzwe by’umwihariko Akarere ka Gakenke, avuga ko hatatashywe inzu nziza ahubwo hatashywe serivisi zikorerwamo.

Yaboneyeho guhamagarira ibyiciro by’abaturage batandukanye bo muri uwo murenge gukorana n’icyo kigo cy’imari, kugira ngo cyongere imari izafasha abaturage bose kubona inguzanyo z’ imishinga minini batashobora kwibonera bo ubwabo.
Yagize ati: “Inzu twatashye ni nziza ariko ibereyeho kubitsa, kwizigamira no kuguza kugira ngo mugere kuri gahunda zanyu mufite. Ubukungu bw’uyu murenge bushingiye ku buhinzi, ubworozi n’ubucuruzi n’ibindi.

Kugira ngo ibyo byose tubikore bikenera amafaranga; kugira ngo tubikore neza kurushaho dukenera amafaranga menshi….ayo mafaranga uri wenyine ntabwo wayabona ukenera gufatanya n’abandi.”
Hari abaturage batinya kugana ibigo by’imari kubera ko nta mafaranga menshi bafite yo kubitsa ngo bizigamire. Imena yabibukije ko gukorana nabyo bidasaba kuba ufite amafaranga menshi ahubwo hagomba gusa ubushake.

Avuga ko ubujura bwagaragaye muri za SACCO mu mwaka ushize mu Karere ka Gakenke budakwiye gusubira ukundi, abaturage barasabwa kuba maso bagahanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe kugira ngo amafaranga yabo atazimira.
Abakozi ba SACCO bafite inshingano zo gucunga neza umutungo wa SACCO ikarushaho gutera imbere kuko izazamura abaturage n’abakozi ubwabo bakabona umushahara; nk’uko Deo Nzamwita, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke abishimangira.
Abanyamuryango barishimira ko yabateje imbere
Francois Simparinka Kagenza wabaye uwa mbere mu gufunguza konti muri Sigara bukene SACCO Mataba yihutiye gukorana n’iyo SACCO kuko yamurinze ingendo ndende yakoraga agiye kubitsa muri banki y’abaturage.
Uyu musaza w’imyaka 69 wanashimiwe kuba umunyamuryango w’indashyikirwa, avuga ko icyo kigo cy’imari cyamugejeje ku nka y’imvange imuha buri kwezi amafaranga ibihumbi 30 ava ku mukamo ndetse n’inzu nini yo guturamo.
Muri uwo muhango hanashimiwe itsinda ry’abagore ryitwa “Agaseke Group” kubera uruhare ryagize mu guteza imbere iyo SACCO.
Leoncie Mukasine, uhagarariye Agaseke Group kaboha uduseke, yemeza ko SACCO Sigara Bukene Mataba yafashije koperative yabo gutera imbere. Ngo basabye inguzanyo ya miliyoni eshatu barangije kwishyura bubaka inzu ya koperative none banahawe n’indi nguzanyo ya miliyoni 2.5.
Yongeraho imibereho y’abanyamuryango yabaye myiza bitewe no gukorana na SACCO. Mukasine abisobanura. Agira ati: “ Nta mugore ukirara mu bishangara, buri mudamu afite matela twamuguriye…mitiweli turi aba mbere mu kuyitanga, abana bacu bariga, nta kibazo dufite rwose”.
SACCO ya Mataba yatangiye gukora tariki 05/09/2009 ifite umukozi umwe ikorera mu nzu y’icyumba kimwe cya metero ebyiri kuri ebyiri, none ifite abakozi batanu n’abanyamuryango bagera hafi ku 3.500.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|