Kirehe: Abanyeshuri ba INATEK baragaragaza uruhare rwabo mu iterambere

Abanyeshuri 31 biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK), kuri uyu wa 13/03/2013, bafatanije n’abanyeshuri bari ku rugerero mu murenge wa Kirehe basaniye abaturage batishoboye amazu abiri batanga n’ihene 13 ku batishoboye.

Muri iyi gahunda yabazanye kandi batanze ibiganiro bafatanije na Polisi mu karere ka Kirehe ku bijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho batanze ibi biganiro ku banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyakarambi.

Abanyeshuri ba INATEK bahomye inzu y'umuturage utishoboye.
Abanyeshuri ba INATEK bahomye inzu y’umuturage utishoboye.

Umuyobozi w’abanyeshuri biga muri INATEK, Mudahigwa Léonidas, avuga ko kuba baje mu karere ka Kirehe ari uburyo bwo gufatanya n’abaturage bo muri ako karere muri gahunda zitandukanye aho bari gufasha abatishoboye babasanira amazu kuko akarere ka Kirehe ariko aba banyeshuri by’umwihariko bashizwe nk’abanyeshuri biga Kaminuza.

Umuyobozi wa community Policing ku rwego rw'igihugu arrashishikariza abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Umuyobozi wa community Policing ku rwego rw’igihugu arrashishikariza abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa community Policing ku rwego rw’igihugu, Supt. Sam Rumanzi avuga ko ibiyobyabwenge ariyo ntandaro y’ibyaha birimo ubujura no gufata ku ngufu. Yibukije abanyeshuri ko bagomba gukangukira kwiga kuko aribyo buzima bwabo bw’ejo hazaza ndetse abasaba kugaragaza uwaba anywa ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri.

Umukecuru ahabwa ihene.
Umukecuru ahabwa ihene.

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya INATEK gahunda yabo ni ugufasha abaturage mu bikorwa by’amaboko no kubagira inama muri gahunda zitandukanye za Leta.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka