Ngoma: INATEK yatanze inkunga ya miliyoni 50 mu kigega Agaciro Development Fund

Ishuri rikuru ry’ ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) riratangaza ko ritazahwema gushyigikira ikigega agaciro development fund no gushyigikira gahunda za leta ziterambere, nyuma y’uko batanze amafaranga ya mbere muri iki kigega ingana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

INATEK yakusanije ku ikubitiro miliyoni 50 z’amafaranga y’ u Rwanda yavuye mu barimu n’abakozi bahakora yo gushyira muri iki kigega cyashyiriweho kwihutisha iterambere biturutse mu mbaraga z’Abanyarwanda batanga umusanzu mu rwego rwo kudategereza amahanga.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013, cyo gushyikiriza iyi nkunga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN ishinzwe iki kigega, umuyobozi wa INATEK, Padiri Dominique Karekezi, yavuze ko uwo musanzu ari intangiriro kuko bazakomeza gutera inkunga iki kigega.

Yagizeati:”Iki gikorwa cyo gutera inkunga ikigega agaciro development fund tuzagikomeza nkuko twari twabashije kubona umusanzu ungana utya ntituzahwema kwitanga”.

uwari uhagarariye MINECOFIN, Francois Sekamondo, nyuma yo kwakira sheki ya miliyoni 50 yagenewe AgDF yatangaje ko ashimiye ishuri INATEK ku nkunga batanze.

Iyi ntumwa ya MINECOFIN yanaboneyeho gusobanura ko amafanga ajya mu kigega AgDF ashyirwa mu ngengo y’imari y’u Rwanda agakora mu bikorwa by’ iterambere.

Ikigega AgDF cyatangijwe na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame ,mu kwezi kwa 08/2012, cyatangijwe mu rwego rwo kwihutisha iterambere Abanyarwanda babigizemo uruhare.

Nyuma yuko iki gikorwa gitangizwa Abanyarwanda barakitabiriye ku buryo imibare yatangajwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, yagaragaza ko inkunga yose hamwe yari imaze kuboneka yageraga hafi miliyari 20 y’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gikorwa na nubu kirakomeza mu Rwanda no ku nshuti z’ u Rwanda aho ziri hose ku isi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuva kera INATEK yaranzwe no gukurikiza gahunda nziza za Leta yacu rwose turayishyigikiye ahubwo nikomereze aho kuko yabaye n’indashyikirwa gusohora abanyabwenge!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Abize INATEK barangwa n’ubunyangamugayo,gushyira mu gaciro no gushyigikira ibikorwa byiza bya GVMT.

ndekezi François yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

nshimiye INATEK,nikoko igihe kirageze ngo,abanyarwnda twumveko ,twakishakamo ibisubizo,murwego rwa patriotisme.

kwizera gilbert yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka