Niyitegeka Galvalic na Ngendahimana Samuel bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda kuri Station ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi batwaye toni eshanu z’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa UREA bagiye kuyigurisha magendu muri Uganda ku tariki ya 09/03/2013.
Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 12/03/2013 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birazamuka aho bacururiza amavuta y’ibinyabiziga nka peteroli, lisansi na mazutu bitewe ngo n’uko igiciro cya lisansi ku isoko mpuzamahanga cyazamutse ku buryo bugaragara guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ‘declaration’ ryasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 11/03/2013 riravuga ko habayeho impinduka hagati y’ubuyobozi bw’idini rya Islam n’ubw’ishyirahamwe AMUR, ‘Association des Musulmans au Rwanda’.
Nyirahabimbwabwa Seraphine w’imyaka 32 wari utuye mu mudugudu wa Bumboga mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, basanze yarohamye mu kagezi kwitwa Nyirakiyange apfiramo. Abazi Nyirahabimbwabwa, bavuga ko yari asanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe ndetse akaba yanarwaraga indwara y’igicuri.
Abakurikirana politiki y’uburezi muri Ethiopia baje kwigira ku Rwanda uko ikoranabuganga rikoreshwa mu burezi, nyuma y’uko ngo bumvise u Rwanda ruvugwaho byinshi birimo gahunda ya OLpC yo gutanga mudasobwa kuri buri mwana, kwiga hakoreshejwe iya kure abiga batagiye mu ishuri, ikwirakwizwa ry’imiyoboro ya fibre optic (…)
Umujyi wa Kigali uri guhugura abakozi bawo bashinzwe imibereho y’abaturage mu rwego rwo kubafasha kumenya ibibazo bituma hari abantu bakomeje kuba mu bukene, no kumenya impamvu ituma hari gahunda za Leta zitarabageraho ngo nabo bave mu bukene batere imbere, mu mahugurwa batangiye uyu munsi kuwa mbere tariki ya 11/03/2013.
Urubyiruko rwa Kiliziya Gatulika mu mujyi wa Kigali ruri kwitegura urugendo rutagatifu bazakora ku cyumweru tariki 24/03/2013 mu mujyi wa Kigali, aho bazaba bazirikana igisibo Abakirisitu Gatulika barimo ngo bakazakora urugendo rutagatifu rw’igisibo n’amaguru basingiza Imana kandi basenga.
Twagirumukiza Innocent n’umugore we Nyiranizeyimana Jacqueline batuye mu mudugudu wa Nduruma muri Kigombye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basabiwe kurambikwaho ibiganza, kugirango Imana ibafashe mu buzima bushya biyemeje bwo kugendera kure amakimbirane aterwa n’ubusinzi bw’umugore.
Ishami rya Ruhango ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura EWSA riremeza ko uku kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2013 kuzarangira benshi mu baturage ba Ruhango bamaze kugerwaho n’amazi meza.
Charles Bandora ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yaraye agejejwe mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 10/03/2013 mu masaha ya saa moya z’ijoro aturutse mu gihugu cya Norvege.
Bamwe mu bagize Koperative y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji mu mujyi wa Kigali COPCOM baravuga ko nta cyizere bafitiye komite nyobozi yabo, kuko ngo ifite uburiganya mu gukoresha nabi umutungo wabo ndetse ngo inatera ubwoba bamwe mu bashatse kuyinenga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimangira ko abagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu cyabo cy’u Rwanda bigatuma gitera imbere kikaba kigeze ku ntera nziza abantu bose babona uyu munsi.
Mu gihe ubusanzwe umuntu agira umubyeyi wamubyaye ku buryo bw’umubiri, kuri bamwe hakiyongeraho umubyeyi wa batisimu, mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke batangije gahunda bise ‘Kubyarana mu Bukungu.’
Umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Yohani ry’i Murunda yagarutse mu kigo ku cyumweru tariki 10/03/2013, akaba yari amaze iminsi 10 yaravuye mu kigo atwawe na polisi ikorera mu karere ka Rutsiro akekwaho gukuramo inda.
Itsinda ry’impuguke mu by’ubuvuzi zirimo abasirikare n’abasivile bo mu bitaro bya gisirikare i Kanombe basuye ishuri rya Gashora Girls Academy ryigisha abana b’abakobwa kunononsora amasomo y’ubuhanga (science) bagamije gushishikariza abakobwa baryigamo gukunda no kwitabira kwiga ubuvuzi nk’uko Col. Dr Ben Karenzi uyobora (…)
Nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013, ikipe ya Police FC irimo guhatanira igikombe cya shampiyona, ikomeje kotsa igitutu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, kuko ubu iyirusha inota rimwe gusa.
Jean Bosco Hagenimana wigaga mu mwaka wa mbere mu ishuri ryisumbuye ES Murunda ryitiriwe mutagatifu Yohani ntabwo yigeze aboneka mu kigo nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kwituma mu cyumba abahungu bararamo dortoir.
Polisi y’u Rwanda icumbikiye umucuruzi wacururizaga ahitwa Nyaruteja mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, akekwaho ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’inyogereramusaruro zari igenewe abahinzi bo mu mirenge ya Mukura na Tumba yo mu karerere ka Huye mu Rwanda, akaba yari agiye kuzigurisha n’abacuruzi b’Abarundi nk’uko (…)
Umuryango Imbuto Foundation washyikirije ibihembo abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza, abasoje icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda batangije icyumweru cyo kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu bagendeye ku ntego imwe bihaye mu gushyira hamwe mu gutegura ejo hazaza muri gahunda bise “Students on the field” yatangirijwe ahitwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u (…)
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arashima iterambere abagore bo mu karere ka Ngoma bamaze kwigezaho binyuze mu kwihangira imirimo no gutinyuka ibikorwa n’imishinga ibyara inyungu, akabasaba gukomeza umurava no gufata ingamba zo gukemura ibikibabangamiye mu rugengo rw’iterambere.
Umuntu umwe yitabye Imana, undi arakomereka bikabije bazize inkuba zabakubise mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 08/03/2013. Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyamiheha, mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke.
Ikipe ya Rayon Sport yongereye amahirwe yayo yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, nyuma yo kunyagira mukeba wayo APR FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/03/2013.
Mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yaberaga muri Tuniziya, ikipe y’u Rwanda yatahukanye umudari wa Bronze, nyuma yo gutsinda Maroc amaseti atatu ku busa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye i Tunis ejo kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013.
Abagore bafungiye muri gereza ya Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bagira ikibazo cy’abagabo babo babaca inyuma mu gihe bafunze.
Umuryango Imbuto Foundation wahembye bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango bafashije bamwe mu bana batagira kivurira kuri ubu bakaba babakesha ubuzima.
Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bavaga mu karere ka Nyanza berekeza kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013, bageze mu karere ka Kamonyi bahagonga umwana w’umukobwa ariko ntiyapfa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba, arashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore haba mu nzego z’ubutegetsi no mu muryango.
Abagore bo mu magereza bajyaga bizihiza umunsi w’abagore ubwabo, ariko abafungiye muri Gereza y’i Huye bawijihije bari kumwe n’ubuyobozi bwa Gereza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013.
Buri muyobozi n’undi muntu wishoboye wo mu Karere ka Gakenke, yafashe umugore utishoboye agomba gufasha kugira ngo atere imbere, mu rwego rwo guteza imbere abagore batishoboye ngo na bo bagere ku rwego nk’urw’abandi.
Abashakashatsi b’Abanyamerika bo mu mujyi wa San Francisco bavumbuye abuhanga bwereka abantu bafite kuva ku myaka 50 kuzamura, igihe bazarangiriza ubuzima bwabo kwisi.
Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye wanahoze ari Kapiteni wa Rayon sport, aratangaza ko kugira ngo bizere kuzatwara igikombe, bagomba gutsinda APR FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona bafitanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Abikorera bo mu karere ka Ngoma basabye ko inyubako iri mu mujyi wa Ngoma rwagati izwi ku izina rya (ONATRACOM) na gereza ya Kibungo byakimurwa, bikubakwamo inyubako z’ubucuruzi.
Jacqueline Tuyishimire utuye mu mudugudu wa Terimbere mu kagari ka Mataba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, kuwa Kane tariki 07/03/2013 yerekeje kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango asaba ko umugabo we uhafungiye yarekurwa, nyuma y’uko yari amaze iminsi afunze azira kumukomeretsa.
Ubwo abahanzi 11 bari muri Primus Guma Guma Super Star III bajyaga gusinya amasezerano (contract), y’imikoranire na Bralirwa muri iki gikorwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013, batunguwe n’igabanuka ry’amafranga bagombaga guhabwa.
Ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamaswa (Sepecial Guarantee Fund), gifitanye urubanza n’ibigo by’ubwishingizi, nyuma yo gutsindira miliyoni 69 cyari gifitiwe n’ikigo cy’ubwishingizi cya SONARWA, kikaba kikirimo kuburana izindi miriyoni 119 gifitiwe na COGEAR.
Umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Rubavu abagore bashimira guhabwa ijambo mu nzego zifata ibyemezo no kugira uruhare mu iterambere, kuko byatumye bitinyuka bakanahamya ko imbaraga zabo zizakomeza kubaka igihugu.
Ikipe ya APR FC irakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/3/2013 idafite abakinnyi benshi igenderaho barimo Jean Claude Iranzi, Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga.
Umugabo witwa Nzeyimana Paul w’imyaka 47 wo mu mudugudu wa Rusizi akagali ka Nyakogo umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana kuva tariki 08/03/2013 acyekwaho gusambanya abana batanu babaturanyi.
Charles Uwimana w’imyaka 49, aracyekwaho gusambanya Intama y’umuturanyi we witwa Rudakubana Bertrand utuye mu mudugudu wa Rusizi akagali ka Nyakogo umurenge wa Kinihira, akarere ka Ruhango.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Emma Francoise Isumbingabo, aratangaza ko nta murimo ukorwa n’abagabo wananira abagore kuko ingero zibigaragaza ari nyinshi ahereye no kuri we bwite.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umugore wijihijwe kuri uyu wa gatanu tariki 08/03/2013, intumwa ya rubanda Gahongayire Aureria yasabye abagabo n’abagore gufatanya kuko ariyo nzira izageza u Rwanda ku iterambere.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Dr.Vicent Biruta, atangaza ko kuba umugore mu Rwanda yarahawe agaciro atari ko mu bindi bihugu byo ku isi bimeze, kuko hari ibihugu bimwe na bimwe usanga bidaha abagore uburenganzira ubwo aribwo bwose.
Bigenze neza mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014, mu Rwanda haratangira gukoreshwa uburyo buri ku isonga mu kwihutisha itumanaho rya internet bwa 4G LTE mu iki gihe, nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gisinyanye amasezerano na kompanyi y’itumana yo muri Koreya (KT) izazana ubwo buryo.
Umufasha wa perezida wa repubulika y’u Rwanda madamu Jeannette Kagame arasaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange guha agaciro gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, kugeza ubwo bibaye umuco nk’uko no gukora umuganda byabaye umuco w’Abanyarwanda.
Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko mu Mutwe w’Abadepite, Kankera Marie Josée aratangaza ko yishimira urwego rw’imyumvire y’iterambere abagore bo mu karere ka Nyamasheke bagezeho.
Intumwa yihariye y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Ambasaderi Aboubacar Diarra mu karere k’ibiyaga bigari aremeza ko mu byumweru bike ingabo z’amahanga zigomba guhangana n’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo zizaba zahasesekaye ndetse izi ngabo ngo zikazaba zinashinzwe no kubungabunga imipaka y’ibihugu bihana (…)