Mu ntangiriro z’iki cyumweru , abarwanyi batanu bo mu mutwe wa FDLR batawe muri yombi n’ingabo za Kongo mu isoko ryo mu Rubanga riri mu kibaya cya Rusizi ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Umunyarwanda utuye mu mujyi wa Oslo muri Norvege witwa Sadi Bugingo, tariki 14/02/2013, yakatiwe gufungwa imyaka 21 kubera ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 2000 muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.
Minisitiri w’Imari n’Igendamigambi, John Rwangombwa, aramara impungenge ko nta mushahara w’umukozi wa Leta uzakorwaho, ahubwo abashya bari bashyizwe mu mirimo bazatinda gutangira kugira ngo amafaranga yabo akoreshwe ibindi byihutirwa.
Nyuma yo kwegura k’Umushumba wa Kiliziya Gatulika Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI tariki 11/02/2013, abantu bo mu madini atandukanye babivuzeho byinshi bamwe bakibaza niba atari iherezo rya Kiliziya Gatulika, abandi nabo bakabihuza n’imperuka y’isi.
Umuraperi DMX, wo muri Amerika, yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Charlotte, muri Leta ya South Carolina, muri Amerika, tariki 13/02/2013, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka nta cyangombwa kimwemerera gutwara imodoka afite.
Abanyeshuri, abamotari, abayoboke b’amadini, abapolisi n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gakenke bitwaje ibyapa n’ibitambaro biriho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uyu wa kane tariki 14/02/2013, bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko by’umwihariko.
Nubwo hafashe ingamba zo guca amashashe mu gihugu mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu karere ka Rusizi haracyari abaturage bakiyagurisha. Kuri uyu wa 14/02/2013 Polisi yageze mu mazu y’ubucuruzi ndetse hanatoragurwa amasashe yo mu muhanda mu mujyi wa Kamembe haboneka imifuka 10.
Nyuma yo kwimura ikimoteri cyashyirwagamo imyanda yo mu mujyi wa Byumba kigashyirwa mu kagari ka Nyarutarama hepfo yo Kumukeri ahitwa ku Kasehoma na n’ubu gikomeje kubangamira ibidukikije.
Iyo ukigera muri santere ya Rukomo iherere mu karere ka Gicumbi usanganirwa n’umwanda ukomoka ku bantu bacururiza ku mbaraza z’amaduka ariko mu bwiherero (WC) ho hateye ubwoba ku buryo bidakosowe ubuzima bw’abantu bahafatira ifunguro bwahazaharira.
Abanyamuryango ba koperative “Dukore” y’ababana na Vurusi itera SIDA mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bavuga ko bashaka kuzenguruka hirya no hino batanga ubutumwa buhumuriza abagize ibyago byo kwandura SIDA ,ngo biteze imbere.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Umusaza witwa Ngurube Pierre utuye mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera arashima Leta y’u Rwanda yamwubakiye inzu akava muri nyakatsi maze akagira amasaziro meza kuko ngo iyo aguma muri nyakatsi atari kuba akiriho.
Icyorezo cy’uburenge bwibasiye inka mu ntara y’Uburasirazuba, bigatuma zijya mu kato kamaze amezi arenga atatu, cyateje impaka hagati y’abayobozi zirangira bemeranyijwe gukemura ikibazo cy’iyo ndwara muri uku kwezi, no gukomorera abaturage mu kwezi gutaha kwa gatatu.
Rutakajyanye Pollinaire utuye mu mudugudu wa Gitega mu kagari ka Ngaru mu murenge wa Nyarusange ho mu karere ka Muhanga, yivuganye umugore we witwa Nirere Resturda amutemye mu mutwe.
Igihangange mu gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye (paralympic games) ku isi, Oscar Pistorius, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kurasa umukobwa bakundanaga witwa Reeva Steenkamp, yikanze ko ari umujura.
Abasirikare bane barimo aba Kaporari 2 n’abasorda 2 babarizwaga muri FDLR batahutse mu Rwanda bazanye n’imiryango yabo nyuma y’imyaka 18 bari bamaze baba mu mashyamba ya Congo.
Umusore witwa Ngabonziza Emmanuel wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi, ishami ryigisha iby’amahoteri avuga ko yamaze imyaka 12 anywa urumogi, ubu akaba amaze umwaka n’amezi atatu aruretse.
Umugabo w’imyaka 43 yiyahuye yitwitse imbere y’ibiro bishinzwe umurimo , Pôle Emploi agency, mu mujyi wa Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa, abashinzwe umutekano baza kumuzimya yamaze gupfa kubera ubushye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Gallup ku mibereho itandukanye y’abaturage, bwagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu 136 byakorewemo ubu bushakashatsi ku kugira abantu bishimira urukundo hamwe n’abakunzi babo.
Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kunyagira Marine FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 13/02/2013.
Ubuyobozi bwa Tigo ishami rya Musanze bwahuguye abakozi bayo uko bakwakira neza ababagana ndetse no kwihangira imirimo haganishwa ku kureba uko akazi kabo bagakora nk’abanyamwuga.
Mukagasana Vestine acumbitse mu mudugudu wa Gitarama mu kagari ka Bugina mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, nyuma yo guhabwa akato ndetse agatandukanywa n’umugabo we kubera ko yanduye virusi itera SIDA.
Abagize ihuriro ry’imiryango idaharanira inyungu mu bihugu byose bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), bari gusesengura amategeko atandukanye areba u Rwanda n’uko ubuvugizi bukorerwa abaturage.
Munezero Ngayabarambirwa w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamagabe yishwe arasiwe mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA) ishami rya Nyanza akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi mu bubiko bw’icyo kigo.
Hari amasambu y’abarokotse Jenoside yubakiwemo abatishoboye, andi arasaranganywa; ndetse hari n’ayagurishijwe n’abo mu miryango ya bo; bitewe n’uko nyuma ya Jenoside nta makuru ku waba yararokotse mu muryango yabaga ahari, cyangwa urera umwana akabyitwaza akamurira utwe.
Umuryango w’abashakanye (couple) wo mu gihugu cya Thailande waciye agahigo ku isi ko kumara igihe kinini basomana kuko bamaze amasaha 50 n’iminota 25 ntawurakura umunwa ku wundi.
Ubwo Papa Benoit XVI yatangaza ko ahagaritse kuyobora Kiriziya Gatolika tariki 11/02/2013, muri uwo mugoroba inkuba yakubise ingoro ye yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma; nk’uko ikinyamakuru Le Gentside kibitangaza.
Inkuba yakubise inka ebyili zihita zipfa, abantu babili nabo bagwa igihumura mu murenge wa Mututu nyuma y’imvura yari imaze kugwa hafi ya hose mu karere ka Karongi hagati ya saa munani na saa kumi n’imwe tariki 13/02/2013.
Eric Ngabonziza w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, yiturikirijeho grenade ahita yitaba Imana mu ijoro rishyira tariki 13/02/2013 ubwo yashakaga kuyitera Inkeragutabara zishinzwe gucunga umutekano kuri uyu murenge wa Gishubi.
Inama ya Guverinoma yo gusuzuma uburyo imihigo irimo gushyirwa mu bikorwa yanenze uburyo hari gahunda za Leta nyinshi zitihutishwa mu byiciro bitandukanye bigizwe n’ubuhinzi, ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima, inganda, ikoranabuhanga ndetse n’ubucukuzi.
Ku rubuga rwa Facebook hakomeje kugaragara amafoto agenda asebya abahanzi nyarwanda ashyirwaho n’abantu bataramenyekana neza.
Ibiro 133 by’urumogi byamurikiwe abaturage mbere y’uko Polisi ibitwika mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’inzego za Polisi mu kwicungira umutekano “Community Policing Week” mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke.
Rwasibo Eric uyobora akagali ka Rubago mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma yahembwe igare kubera ko abaturage bagaragaje ko abayobora neza.
Usabyemariya Angelina, umugore w’imyaka 53 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano yiyahuje umugozi maze ahita ahasiga ubuzima aho yari yaraje gusura umukwe we utuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Kuwa kane tariki 14/02/2013, ubwo hazaba hizihizwa umunsi wahariwe abakundana witiriwe mutagatifu Valentin, hoteli Golden Monkey iri mu karere ka Nyamagabe yateguriye abakiriya bayo igitaramo mu rwego rwo kwifatanya nabo.
Umuhanzi Mani Martin yamaze kubona ibyangombwa by’urugendo kuburyo tariki 15/02/2013 azerekeza muri Zanzibar mu Iserukiramuco rya Muzika ritumirwamo abahanzi b’ibihangange muri muzika Nyafurika.
Hari abasore barengeje imyaka 35 batinze kurongora, bigatuma abantu bibaza impamvu badashaka ngo nabo babe abagabo rimwe na rimwe inshuti n’abavandimwe babo ugasanga bahora babaza impamvu badashinga ingo.
Minisitiri Mushikiwabo witabiriye ibiganiro by’akanama k’umuryango w’abibumbye birebana no kurinda abaturage mu gihe cy’intambara, yasabye ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zahabwa ubushobozi butuma zishobora kurinda umutekano w’abaturage mu gihe cy’intambara.
Abaturage bo mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi kubarenganura kuko rwiyemezamirimo wabahaye akazi ko kubaka iminara iri ku gishanga cya Rugezi yabambuye amafaranga yabo bakoreye na n’ubu bakaba batazi aho aherereye ngo abishyure.
Ihuriro ry’Abafasha mu by’Amategeko mu Rwanda (Legal Aid Forum), riributsa abashinzwe kugenza ibyaha bakekwaho ibyaha bataraburana, kubafasha kumenya uburenganzira bwabo kuko abenshi nta bumenyi buhagije ku mategeko n’ingingo zibarengera baba bazi.
Abanyenganda bagura umusaruro wa kawa mu karere ka Rusizi baragawa ko baharanira ko inyungu zabo zagerwaho bigatuma batubahiriza ibiciro bya kawa by’umvukanyweho ku rwego rw’igihugu.
Mukamirwa Eugenie w’imyaka 48 wari utuye mu mudugudu wa Bisambu akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango, abaturage basanze yitabye Imana naho Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 20 babanaga ari indembe.
Ku bufatanye na sosiyete Ericksson n’umuryango Millenium Villages, MTN Rwanda yatanze imashini zigendanwa (laptops) 38 n’umurongo wa interinete mu ishuri ryisumbuye rya Kamabuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Repubulika ya Korea y’Epfo, Kim Sung-Hwan, tariki 12/02/2013, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Barnabe Mubumbyi cyahesheje intsinzi y’igitego 1-0 APR FC, ubwo yatsindaga Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 12/02/2013.
Nyuma yuko abaturage baturiye ikiyaga cya Birira mu murenge wa Rukumberi bari batewe ubwoba n’ingona yabicaga umusubizo, abarobyi barayivuganye tariki 12/02/2013.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) gihamya ko imiyoborere myiza ijyana n’imibereho myiza y’abaturage aho abaturage bagera ku iterambere rirambye babana neza.
Abishyurwa hakoreshejwe sheke basinyiwe n’abafite konte muri Equity Bank barinubira ko iyo bagiye kubikuza badahabwa amafaranga nk’uko bisanzwe ahubwo basaba gufungura konti muri iyo banki cyangwa bakajya kubitsa izo cheke mu mabanki basanzwe bakorana nayo.
Groupe igizwe n’abahungu babiri bitwa Amon na Charles iratangaza ko yitegura gukorera amashusho album yabo y’indirimbo zigera ku munani, zikozwe mu njyana ya Rnb, Rock na Country Music.