Abanya Lesotho ngo bigiye byinshi mu Rwanda bijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage
Intumwa zo mu gihugu cya Lesotho ziri mu ruzinduko mu Rwanda ziratangaza ko zikuye isomo rikomeye ku Banyarwanda ku bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage kuburyo zigiye kubyifashisha mu guteza imbere imiyoborere yo mu gihugu cyabo.
Ibyo babitangaje kuwa 14/03/2013 ubwo basuraga akarere ka Bugesera na zimwe mu nzego zikagize, mu rwego rwo kureba uburyo politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ishyirwa mu bikorwa n’akamaro yagejeje ku baturage.
Mu minsi ine bamaze mu Rwanda, izo ntumwa zo mu gihugu cya Lesotho zasobanuriwe imiterere ya politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage n’uko yagiye ishyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2000 kugeza magingo aya; nk’uko byatangajwe n’uyoboye izo ntumwa Ntai Makoetje, akaba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Lesotho.

Yashimye uburyo bwo gufasha abaturage guhindura imyumvire, bakumva uruhare rwabo mu bibakorerwa, avuga ko iyi miyoborere ari urugero rwiza rushobora no kwifashishwa mu gihugu cyabo, kuko imiyoborere ijya gusa.
Yagize ati “icyo mbona gitandukanye kandi kizadufasha mu gihugu cyacu, ni uburyo mu Rwanda abaturage, abayobozi na sosiyete civili bamaze kumva iyi politiki no kuyigira iyabo. Ibi ni byo by’ingenzi twigiye muri uru ruzinduko”.
Abaturage bakurikiraniye hafi uru ruzinduko rw’intumwa zo mu gihugu cya Lesotho bavuze ko kuba baregerejwe ubuyobozi byabaruhuye, ngo ibibazo byabo bikemukira hafi nk’uko byasobanuwe na Sindayigaye Martin utuye mu murenge wa Mayange.

Ati “ibi birushaho kuba byiza iyo bazaniwe abanyamahanga kubasura, bituma ibikorwa byabo bimenyekana kandi nabo bakaba bizera ko bazahabwa umwanya bakajya kubasura bakabigiraho byinshi”.
Izo ntumwa zasuye uruganda rw’umuceri ruri mu murenge w Mayange aho abahinzi b’umuceri ba Bugesera bishyize hamwe bakagura urwo ruganda ku migabane ingana na 60%, indi migabane ingana na 40% ikaba isigaranwe na Leta, biteganyijwe ko yazagurwa n’abahinzi 4000 kuri ubu batangiye kwegeranya ubushobozi.

Zanasuye ikigo nderabuzima cya Mayange, zirebera imikorere y’abajyanama b’ubuzima, aho bakurikirana abaturage bagatanga raporo bifashije ikoranabuhanga.
Banasuye umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu rwego rwo kureba uko imirimo ikorerwa ku mupaka igenda hagendewe ku masezerano y’umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|