Ku munsi wa kabiri w’imikino y’Agaciro Development Fund,ikipe ya Rayon Sports itangiye itsinda ikipe y’Amagaju iyisanze iwayo mu Karere ka Nyamagabe,aho yayitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe n’umukinnyi uri mu igerageza witwa Davies.
Inzu y’ubucuruzi y’Uwitwa Ndagijimana Athanase yubakwaga munsi y’isoko rya Muhanga iraguye ikomeretsa umukozi umwe mu bayikoragaho.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Nyanza basoje ku wa 14 Kanama 2015 ibikorwa by’itorero ry’Igihugu bari bamazemo icyumweru bihwitura ku birebana n’indangagaciro na kirazira bigomba kubaranga mu kazi.
Ababyeyi bo mu karere ka Gicumbi bigishwa kumenya gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana babo babashe gukura neza, biciye muri gahunda y’igikoni cy’umududugudu.
Mu biganiro byahuje abamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi n’Ubuyobozi bwa Polisi ku wa 15 Kanama 2015; mu nzu mberabyombi y’akarere, abamotari bagaragaje impungenge ku batwara badafite ibyangombwa bavuga ko bakora amakosa mu muhanda, bakanduza isura y’abandi.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gisagara baravuga ko bagifite imbogamizi yo guharirwa imirimo myinshi y’urugo n’abagabo hitwajwe umuco.
Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 16 Kanama 2015, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Miss Agasaro Nadia Farida.
Urubyiruko rucuruza amafilimi n’indirimbo Nyarwanda baravuga ko ibura ry’umuriro rikabije ririkubagusha mu gihombo kuko barya aruko bakoze none ngo ntibagikora.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama abakirisitu gaturika basaga 30.000 bari bateraniye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu isengesho ryo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maria.
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza yari yakomeje,aho ikipe ya Manchester City ku kibuga cyayo yanyagiye ikipe ya Chelsea ibitego 3-0,mu mukino w’umunsi wa kabiri w’iyo shampiona.
Kuri uyu wa 15 Kanama 2015, kuri Paruwasi ya Congo-Nil hateranaga abakirisitu ba Kiliziya Gatorika mu Ntara y’Iburengerazuba bizihiza umunsi wa w’iryanwa mu ijuru rya Bikiramariya bita “Assomption” maze Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Msgr Alexis Habiyambere anenga abatitwara gikirisitu mu miryango abasaba guhindura (…)
Ku munsi wa mbere w’imikino y’Agaciro Development Fund yabaye kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Mukura yaje kwihererana ikipe y’Amagaju iyinyagira ibiotego 4-0, mu gihe ikipe ya Marines yasubiye mu cyicro cya kabiri yaje gutsinda Musanze 1-0
Kuri uyu wa 14 Kanama 2015 abakozi b’akarere ka Gakenke bari mu mwiherero n’ubuyobozi hamwe na njyanama, wo kwibukiranya inshingano z’abayobozi mu buryo bw’imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, hanagaragazwa amakosa yakozwe n’abakozi b’akarere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.
Mu gihe bamwe mu bakoresha umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Rwimiyaga bavuga ko ubura cyane bitewe n’imashini bita “transformateur” ifite ikibazo, ubuyobozi bwa REG bwo buvuga ko biterwa n’ubwinshi bw’ibyuma bishya imyaka.
Mu nama yahuje abamotari bo mu Karere ka Kirehe n’ubuyobozi bwa Polisi kuri uyu wa 15 Kanama 2015, Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, Spt Christian Safari, yabasabye kurangwa n’isuku no kubumbatira umutekano.
Imiryango 102 yo Mirenge ya Shyogwe na Cyeza mu Karere ka Muhanga, ku wa 15 Kanama 2015 yagabiwe inka 51 ziswe iz’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo yikure mu bukene.
Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, RNRA, mu Ntara y’Uburengerazuba buravuga ko ivugururwa ry’abakozi ba Leta ryatwaye abakozi bahuguriwe iby’ubutaka muri iyi Ntara.
Habyarimana Jovith ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi mu Karere ka Nyamasheke, ubwo batahaga inyubako nshya ya Sacco ya Gihombo kuri uyu wa 15 Kanama 2015 yavuze ko nta shema kakuye mu kuba umwaka ushize kari ku mwanya wa 17 none kakaba kaje ku wa 16 mu mihigo ya 2014-2015.
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless ni we wegukanye ku uru wa 15 Kanama 2015, intsinzi ya Primus Guma Guma Super Star, ku nshuro yayo ya gatanu nyuma y’urugendo rutamworoheye na gato dore ko igeze hagati yari yasezeye bikaza kurangira asubiyemo.
Umwanditsi Nizeyimana tariki ya 14 Kanama 2015 yamurikiye Abanyarubavu igitabo “Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo” gikubiyemo amateka y’u Rwanda.
Abahinzi b’ikawa nziza kurusha izindi bo mu karere ka Nyamagabe, umwaka urashize bagerageza kwishyuza NAEB amafaranga y’ibihembo by’ikawa zabo.
Abikorera bo mu karere ka Ruhango, biyemeje gukora ibishoboka byose ngo gare y’akarere ka Ruhango yubakwe vuba itangire gukoreshwa harimo n’uruhare rwabo rugera kuri 55%
Madame Jeannette Kagame arasaba abakobwa kutatinya ikoranabuhanga, ahubwo ko bagomba kurikoresha bavumbura udushya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga, babasaba kubaha akazi k’inzego z’umutekano.
Padiri Dominique Karekezi wayoboraga Ishuri Rikuru rya Kibungo (INATEK) yashyinguwe mu cyubahiro i Rwamagana ku wa gatanu tariki 14 Kanama 2015.
Abagize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biga muri za Kaminuza, biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, baremeye incike za Jenoside ihene.
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko bishimiye gahunda yo gucururiza ibirayi mu makusanyirizo, uretse ko hari ababaca intege bababwira ko bazajya bishyuzwa imisoro ku birayi baranguza.
Ambasaderi mushya wa Korea y’epfo, Park Yong-Min, hamwe na Fréderic Maria De Man w’Ubuholandi, bagejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame inyandiko zibahesha guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda nka ba ambasaderi, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2015.
Madame Jeannette Kagame aratangaza ko mu Rwanda ari igihugu gifasha abakobwa gutera imbere, agendeye ku mibare igaragaza ko abakobwa bagera kuri 96% bashoboye kujya mu ishuri.
Amashami yose ya Kenya Commercial Bank (KCB), ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Kanama 2015 yafunze mbere ya saa mbiili z’umugoroba, maze amakiliya b’iyo banki bagaragaza kutishimira icyo cyemezo.
Umuryango mpuzahamahanga wa Action Aid ku bufatanye n’umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere i Busoro (APIDERBU) bumvikanishije uburemere bw’ikibazo cy’abana bata ishuli mu buryo bw’ubukangurambaga bwifashishije imikino.
Itsinda ry’abahanzi bo mu Burundi baririmba indirimbo zihimbaza Imana “Heavenly Melodies” rigiye kumurikira umuzingo (album) waryo wa gatanu mu Rwanda, mu gitaramo “Overflow Concert” kizaba ku wa 6 Nzeri 2015 kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Uwarindaga Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Rutsiro yagaragaje miliyoni enye mu mafaranga yari yibwe muri iyi banki, bituma babiri barimo umukozi ushinzwe kwakira abantu bakekwaga barekurwa.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rutsiro bifuza gutera imbere batangaza ko bagifite imbogamizi z’abagabo babo, bababuza kugana ibigo by’imari
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Rwanda Online, cyafashije Polisi y’igihugu ishami ribungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), korohereza abaturage uburyo bwo kwiyandikisha bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo cyangwa se iza burundu, babicishije ku rubuga Rwanda Online yakoze rwitwa (…)
Urubanza Teta Sandra aregamo urubuga www.igihe.com n’umunyamakuru wacyo, Munyengabe Murungi Sabin, rwagombaga kuba kuri uyu wa 14 Kanama 2015 ku i saa tatu rwasubitswe rwimurirwa kuwa kane tariki 20 Kanama 2015 nyuma y’uko nyir’urwo rubuga, Igihe Ltd yanze umwe mu bagombaga kuruburanisha.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bafatira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka “mitiwelri” ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza barara kwa muganga cyangwa bakabyuka igicuku kugira ngo babashe kwivuza.
Umuryango Never Again Rwanda watangije ibikorwa byawo mu Karere ka Musanze, ku wa 12 Kanama 2015 ngo witezweho kuzafasha abaturage bo mu Murenge wa Muhoza kuganira kuri gahunda za Leta no kuzisobanukirwa bigamije ko bazigiramo uruhare.
Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere, kuri uyu wa 13 Kamena 2015 bwahumurije abasaba ibyangomba by’ubutaka ko batazongera gusiragira kuko begerejwe ababitanga mu mirenge.
Abatuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kubana binyuze mu mategeko, kuko kudasezerana bituma batizerana.
Nyuma y’uko hagaragaye uburwayi mu gihingwa cy’imyumbati bwateje igihombo mu bahinzi; Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatanze imbuto nshya y’imyumbati ariko bayiteye na yo irarwara. Abahinzi bakeka ko ubu burwayi bushobora kuba buterwa n’ubutaka bahingamo, bakaba basaba ko bukorerwa isuzuma.
Mu gihe haburaga umunsi umwe ngo imikino y’agaciro Development Fund itangire,haje ku ba impinduka ku ngengabihe y’ayo marushanwa,aho amakipe yahise ashyirwa mu matsinda maze amakipe yombi akazagenda ahura hashingiwe ku turere aherereyemo.
Abaturage baturiye igishanga cya Gacaca cyo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza barasaba ingurane z’ubutaka bwabo bwakoreshejwe ubwo igishanga cya Gacaca cyatangiraga gutunganywa mu myaka itatu ishize.
Abatuye akarere ka Ngoma basanga nta mbaraga nyinshi zigishyirwa mu gukumira ba rutwitsi, Nyuma yuko umusozi usaga hegitari 12 ukongotse n’ababigizemo uruhare bakaba bataramenyekana.
Bamwe mu biga gusoma no nkwandika bakuze, mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta muntu ukwiye kubaho mu bujiji kandi barabonye uburyo bworoshye bwo kwiga.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi bahamya ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, yahinduye uburyo bw’imiyoborere nabo ikabafasha guhumuka bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku bikorwa bibakorerwa.