Turangaye abafite ingengabitekerezo ya Jenoside u Rwanda barutwika–Depite Semasaka

Depite Semasaka Gabriel yasabye abaturage bo mu Karere ka Burera kutajenjeka mu kurwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu mitima y’abaturage.

Hari kuri uyu wa 13 Mata 2016 mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Depite Semasaka asaba Abanyaburera guhaguruka bakarandura ingengabitekerezo ya Jenoside ikinangiye mu mitima ya bamwe.
Depite Semasaka asaba Abanyaburera guhaguruka bakarandura ingengabitekerezo ya Jenoside ikinangiye mu mitima ya bamwe.

Muri uwo muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rusarabuye rushyinguyemo imibiri 67 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Hon Semasaka yabwiye Abanyaburera ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe mu baturage ku buryo habayeho kurangara yasubiza u Rwanda ahabi.

Yatanze urugero avuga ko mu cyumweru cy’icyunamo, mu Murenge wa Kinyababa, mu Karere ka Burera, hagaragaye umusaza ufite imyaka 63 y’amavuko, wagiye mu biganiro maze akavuga ngo “Nimugire vuba dutahe ntabatarapfushije!”

Yavuze ko uwo ari uwagaragaye kuko hashobora kuba hari n’abandi. Agahamya ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba imbaraga nyinshi kuko ikiri mu mitima ya bamwe.

Babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rusarabuye rushyinguyemo imibiri 67.
Babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rusarabuye rushyinguyemo imibiri 67.

Ati “Nubwo baba babiri cyangwa batatu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, turangaye u Rwanda barutwika! Guhagarika Jenoside byakozwe n’Abanyarwanda ariko guhagarika ingengabitekerezo ya Jenoside birasaba ndetse ingufu zirenze izakoreshejwe mu guhagarika Jenoside.

Guhagarika Jenoside hakoreshejwe ingufu n’imbunda n’amasasu ariko uyu munsi turarwana n’ibiri mu mitima y’abantu, bigoye kubona.”

Akomeza avuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigomba gukorwa n’Umunyarwanda wese ariko cyane cyane binyuze mu babyeyi ndetse n’abarezi bo ku mashuri atandukanye.

Gusaza icyumweru cy'icyunamo byabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusaza icyumweru cy’icyunamo byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Semasaka ufata ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uburozi, asaba ababyeyi kwirinda kuroga abana babo naho abarezi bo bakegera abana barera ku ishuri bakabigisha ibyiza, bakarogora ababa barozwe n’ababyeyi babo.

Agira ati “Ababyeyi dufite inshingano yo kurera abana bacu neza kugira ngo bazabeho neza, bazabe mu Rwanda rwiza tukirinda kubaroga. Barezi mufite inshingano ikomeye yo kurogora abana baba barozwe n’ababyeyi babo.”

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na CNLG bugaragaza ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda babarirwa muri 20%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka