Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma

Umukecuru Mukagashugi Eliane w’imyaka 78 wari utuye mu Mudugudu wa Buhigiro, Akagari ka Saruheshyi mu Murenge wa Mwendo w’Akarere ka Ruhango, yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.

Umurambo w’uyu mukecuru wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wataruwe mu mugenzi wa Nyirasare uri muri uyu murenge mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 12 Mata 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yemeje aya makuru, anabwira Kigali Today ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Mata 2016, abantu bane bakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi mu gihe Pilisi ikomeje iperereza.

Mu gushaka kumenya niba ubu bwicanyi hari aho buhuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe cyo kwibuka, CIP Hakizimana yavuze ko iperereza rigikomeje ku buryo Polisi itahita yemeza ko bifitanye isano.

Uyu muvugizi wa Polisi yasabye abaturage kurushaho gufatanya mu gucunga umutekano kandi yizeza abarokotse Jenoside ko inzego zose zikomeza gufatanya kugira ngo umutekano wabo ucungwe neza.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 12 Mata, ni bwo iyo nkuru yamenyekanye nyuma y’uko umwuzukuru w’uwo mukecuru babanaga mu nzu, yari yaraye amutegereje akamubura, akarara mu nzu wenyine.

Mushimiyimana Marie, umukobwa w’uyu mukecuru, avuga ko yaje muri icyo gitondo aje guhinga, anyura kwa nyina ngo amusuhuze, ahageze asanga umwuzukuru we asa n’ufite ikibazo, amubajije, amubwira ko yaraye wenyine mu nzu kuko yategereje nyirakuru akamubura.

Mushimiyimana avuga ko uyu mwuzukuru yamubwiye ko nyirakuru yari yavuye mu rugo mu gihe cya nimugoroba ku wa Mbere, tariki 11 Mata, agiye kugura amabuye y’itoroshi kuri butike hafi aho, akamutegereza akamubura.

Mushimiyimana akimara kumenya ayo makuru, ngo yatangiye gushakisha n’uwo mwuzukuru, bamubona mu kagezi ka Nyirasare kari hafi y’aho batuye mu Mudugudu wa Buhigiro, basanga yateraguwe ibyuma mu muhogo ndetse banamukobaguye mu maso, bahita batabaza ubuyobozi n’abaturanyi.

Abaturage bamwe barakeka ko ubu bwicanyi bufitanye isano no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ndasaba ko igihe ubucamanza buhamije umuntu icyaha nkiki bwazajya buhana bwihanukiriye abantu badatinya gutoneka uruguma/inkovu by’urwanda.Byarimba amategeko akavugururwa aho kugirango abacitse kwicumu bagumye gutotezwa kandi iki cyari igihe cyo kubahumuriza.

kimonyo yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ariko ntimugatete sha, bariya sabantu nimushaka mubashyingire, mubahe girinka, mubakarabye ngo bagabanye amaga mubahe ubuyobozi,amashuli, ubucuruzi mbese byose babibone bazaguma ari abuzukuru na gahini ntakindi navuga ntimutegereze ko bateze guhinduka nubwo muzateka ibuye rigashya bo bazaguma ari abagome babicanyi!!!! Rwanda we........

lolo yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ariko ntimugatete sha, bariya sabantu nimushaka mubashyingire, mubahe girinka, mubakarabye ngo bagabanye amaga mubahe ubuyobozi,amashuli, ubucuruzi mbese byose babibone bazaguma ari abuzukuru na gahini ntakindi navuga ntimutegereze ko bateze guhinduka nubwo muzateka ibuye rigashya bo bazaguma ari abagome babicanyi!!!! Rwanda we........

lolo yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

nukuri porisi nishakishe abo Bantu kandi bazabahane kuburyo. bizabera abatekereza nkabo isomo

Tuyiringire j.de la Paix yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

NJYE NSANGA TUGANA HABI KUKO KUBONA NYUMA YIGIHE KINGANA GUTYA ABANTU BAGISYA KU MUTIMA NI IBYEREKANA KO KUMVA UBWIYUNGE BIGIFITE IKIBAZO MU RWATUBYAYE

kayihura alexis yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

namwe nimwumve iryo shyano aba Bantu tuzagira gute?

gerald yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Mbega inkuru mbi! Nkizi nkoramaraso zifuza iki koko? Babaye intwali bakajya aharagara bagahangana n’abafite ingufu aho guhimbira ku banyantege nke! Umukecuru naruhukire mu mahoro. Gusa ababikoze bahigishwe uruhindu babiryozwe kandi bazahanwe ku buryo bazabera abandi urugero.

Eugene yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

mana yanjye.nyagasani amwakire mube.mwe ahahantu ntimuhazi niho mvuka muri 500m uvuye kuyumukecuru. abantu barabamaze muri jenocide nyuma abarokotse bongeye kuhatura ni 10% kuko ubwicanyi bwahabereye byari indengakamere. none nuyu baramwishe koko. 70% nahamyako araba genocideur bamwivuganye kuko bose baratashye kuko bemeye icyaha icyabwirako Muhinda atari mwabo bafashwe kuko mbona ubugome atarabushira amaraso ya Data azamuhoraho .ndababaye gusa

saruheshyi yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ariko koko babivuze ukuri akabaye icwende ntikoga ubu barumva ibyo bakoze bodahagije barakomeje ariko ubu babona kumena amaraso bizabagezahe koko inyamanswa gusa.

gaga yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Mukecyuru urambabaje uzize ubusa nkabandi bose bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 pole kumuryango wabuze uwo mukecyuru mwihangane

Paul yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Pole sana birababaje pe ariko abantu bazakomeza kwica tu uyu mukecyuru yarabatwaye iki abo bagizi banabi nibahamwa nicaha bazabakanire urubakwiye. Ibi byerekanako hariho abantu bagifite ingengabitekerezo mbicane

Paul yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka