Kirehe: Barindwi bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside
Abagabo batanu, umugore n’umusore bari mu maboko ya Polisi i Kirehe bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Amakuru twahawe n’abayobozi batandukanye avuga ko abo baturage bakurikiranweho amagambo apfobya Jenoside aho abenshi bayavugiraga mu ruhame mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Bihoyiki Léonard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, avuga ko ku wa 09 Mata 2016 uwitwa Singirankabo Emmanuel w’imyaka 40 wo mu Kagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe yabwiye uwacitse ku icumu rya Jenoside amagambo amutoneka.
Ati “Yegereye uwarokotse Jenoside aramubwira ngo ‘rira cyane igihe cyanyu kirageze baraje baguhoze.’ Bigaragara ko hakiri abantu batarakira bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, biradusaba imbaraga nyinshi kugira ngo tubigishe bave ibuzimu bajye ibumuntu”.
Uwitwa Hanyurwimfura Jean Claude wo mu Murenge wa Mahama, Akagari ka Munini na we ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho amagambo apfobya Jenoside.
Nkuko twabitangarijwe na Niyomukiza Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari, ngo ubwo abaturage bari mu biganiro tariki 09 Mata 2016 Hanyurwimfura Jean Claude yafashe ijambo agita ati “Ariko ubundi Jenoside ni iki? ko bavuga ngo abatutsi barapfuye, abahutu bo ntibapfuye?”
Tariki 09 Mata 2016, mu Murenge wa Gahara mu Kagari ka Nyakagezi na none hagaragaye ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo umugabo witwa Bihoyiki Emmanuel w’imyaka 32 yavuze ati “Abapfuye barapfuye nta n’impamvu yo kuba turi aha, na Papa yarapfuye mu 1991 nanjye ndamwibuka aha ndi mu biganiro”.
Tariki 08 Mata 2016, mu Kagari ka Rwanteru mu Murenge wa Kigina ubwo abaturage bari mu biganiro uwitwa Sindahaba Dominique w’imyaka 36, kuri ubu ufungiye kuri Polisi i Kirehe, yafashe mikoro imbere y’imbaga y’abaturage agira ati “Ko mwibuka abatutsi bazize Jenoside, abahutu bo muzabibuka ryari ko bahari benshi bakoze neza?”.
Tariki 08 Mata 2016, na none mu Murenge wa Mushikiri, Akagari ka Bisagara, umugore witwa Akimana Geneviève w’imyaka 46, ubwo abaturage bari mu biganiro yavugiye mu matamatama ko habaye Jenoside ebyiri, bagenzi be bari bicaranye bakimara kumwumva babibwiye ubuyobozi ashikirizwa inzego zishinzwe umutekano.
Ku mugoroba wo ku wa10 Mata 2016, umugabo witwa Bucyensenge Jean Claude wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Kigina, na we yaraye mu maboko ya Polisi akurikiranweho amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi agerekaho no guteza umutekano muke arwana.
Kuri Polisi, Sitasiyo ya Kirehe kandi hafungiwe umwana w’imyaka 17 nyuma yo kuvuga amagambo akubiyemo ibitutsi by’urukozasoni ayabwira abacitse ku icumu rya Jenoside.
Mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nasho mu gitondo ku wa 09 Mata 2016, Cecile Nyirabagenzi wacitse ku icumu rya Jenoside ubwo yajyaga ku isambu ye yasanze bamutemeye ibitoki 8 by’imyano, Polisi ikaba igishakisha ababikoze.
Bamwe muri abo bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside twasanze kuri Polisi badutangarije ko bemera icyaha ariko bakagisabira imbabazi kuko ngo bacitswe, batari bagambiriye gupfobya Jenoside.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko nyuma y’imyaka 22 ishize abantu badakwiye kuba barangwa n’amagambo akomeretse abantu bacitse ku icumu.
Ati “Hari abo ingengabitekerezo yakwamiyemo igihe cyo kwibuka cyagera ibibarimo bakabisohora, ntabwo abo bakwihanganirwa na gato, bazajya bafungwa babise abashaka kwigira mu iterambere”.
Yasabye abaturage kwitabira ibiganiro kuko havugirwamo ibyabafasha kuva mu ngengabitekerezo ya Jenoside ikiri muri bamwe.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa abantu nkaba ntabwo bagakwiye kuba bakiri muri sosiyete bakagombye kujyanywa mubigo byigisha bakabanza bakiga bakamenya ububi bwa genoside.
Abo bantu mufungira ubusa muzabibazwa.
None se koko Abahutu ntibapfuye? Abo basize se si abantu? Bo se bazibuka ababo ryali? Se muzibuka mugeze ryali?
None se ubu iyo mwibutse mwibuka Agatha Uwilingiyimana? N abandi nabandi.Leta ikwiye gushyira ingufu mu bumwe nubwiyunge nubutabera butalimo i technika abantu ahubwo bakibagirwa byose.Naho iyo ni bombe à retardiment kandi izabatulikana mugihe giyo cyane.
Vrm abantu nkaba bakwiye gukurikiranwa bakanahanwa kuko aho tugeze ntawutazi genocide yakorewe abatutsi mu rwanda dore ko banakuze bihagije,uyu mwana nawe imico afite simyiza ntekereza ko rimwe na rimwe uburere kubambyeyi namwo bukemagwa cyane.