Abatuye mu mudugudu wa AVEGA i Nyagasambu baratabaza

Abapfakazi ba Jenoside batuye mu Mudugudu wa AVEGA i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana barasaba gusanirwa inzu batujwemo zitarabagwira.

Uwo mudugudu ugizwe n’inzu 25, zikaba ari zimwe mu za mbere zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko zubatswe mu mwaka 1997.

Akarere kabijeje ko bazasanirwa amazu vuba.
Akarere kabijeje ko bazasanirwa amazu vuba.

Iyo imvura yaguye batega amabase imbere mu nzu kuko zimwe muri zo ziva. Gusa ikibazo gikomereye benshi ngo ni uko abubatse izo nzu batazihaye umusingi (fondasiyo) kandi zubakishijwe amatafari ya rukarakara.

Amwe mu matafari yo hasi kuri izo nzu agaragara nk’atose, kandi yacukutsemo imyobo iterwa n’amazi y’imvura yinjirira mu gikuta kimwe agahingukiranya mu kindi anyuze imbere mu nzu bitewe n’uko izo nzu zidafite fondasiyo, nk’uko Murekatete Vestine na Murekatete Esperence bafite inzu muri uwo mudugudu babivuga.

Ibi bituma abatuye muri ayo mazu bahora bahagaritse umutima bakeka ko haguye imvura nyinshi ishobora zabagwira.

Murekatete Vestine ati “Mba numva imvura yagwa ku manywa gusa. Amatafari yose hasi yaratemye, iyo imvura igwa amazi yinjira mu nzu ari menshi. Iyo iguye nijoro ndara mpagaze umutima uhagaze mfite ubwoba ko inzu yatugwira.”

Kuba izo nzu zitagira fondasiyo n’amabati azisakaye akaba yarashaje ngo bigaragaza ko hakenewe ubufasha bwihutirwa bwo kuzisana, nk’uko Mukagihana Liberata uhagarariye AVEGA muri uwo mudugudu akaba anakurikirana ubuzima bw’abawutuyemo abivuga.

Ati “Amazi araza agapfumura mu nzu kubera ko nta fondasiyo. Tuba dufite impungenge ko amazi azaca hasi inzu zikagwa kubera ko amatafari yo hasi ajenga kandi amazi yagiye ayacamo ibinogo.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyimuvunyi, avuga ko ayo mazu azasanwa ku bufatanye bw'akarere na FARG.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyimuvunyi, avuga ko ayo mazu azasanwa ku bufatanye bw’akarere na FARG.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko amazu abo bapfakazi batuyemo yubatswe huti huti kugira ngo babone aho bakinga umusaya, bikaba byaratumye atubakwa mu buryo burambye. Cyakora ngo ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’ikigega FARG gifasha abacitse ku icumu ngo burateganya gusana ayo mazu.

Ati “Abarokotse Jenoside benshi ntibari bafite aho bakinga umusaya nyuma ya Jenoside, bituma amazu yubakwa mu buryo bwihuse ntiyakomera, kubera igihe amaze akaba yaratangiye kwangirika. FARG yatwemereye ko izaduha inkunga n’ubushobozi bw’akarere bukiyongeraho zigasanwa.”

Kimwe mu bitera ayo mazi asenyera abatuye muri uwo mudugudu harimo no kuba umuhanda ujya aho batuye utagira inzira z’amazi zayamanukana mu gishanga kiri hepfo yawo bigatuma asenyera abo baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko bagiye kwiga uko icyo kibazo cyakemuka. Nibasanga kirenze ubushobozi bw’akarere ngo haziyambazwa izindi nzego zirimo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, kugira ngo uwo muhanda ukorwe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka