Rubavu: Akurikiranweho kubuza umugore we kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Nsengiyumva Pierre wo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kubuza umugore we kwifatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya 7 Mata 20016 ubwo abaturage bo mu Kagari ka Buhaza mu Mudugudu wa Dufatanye ho mu Murenge wa Rubavu bari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsengiyumva Pierre, ngo yabujije umugore we kwifatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ngo amubwira ko ntabyo kurya akurayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhaza, Nsengimana Janvier, avugana na Kigali Today na we yatangaje ko Nsengiyumva yabujije umugore we kujya kwibuka amubwira ko nta mpamvu yo kujyayo kuko nta byo kurya bakurayo.
Umugore ngo yitabaje inzego z’umutekano azibwira ko umugabo yamubujije kuva mu rugo, Nsengiyumva na we arabyemeza bahita bamuta muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodali Ndemanyi, avuga ko Nsengiyumva Pierre afitwe na Polisi akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
IP Hodali avuga ko bakiri mu iperereza kandi icyaha kimuhamye yahanishwa ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko ugaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa na yo ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5-9 agacibwa n’izahabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo ahanwe amenye gahunda ya NDI Umunyarwanda