Ese hari icyo Leta igenera abayobozi b’uturere bacyuye igihe?

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko nta kintu runaka giteganyirizwa abayobozi b’uturere bashoje manda ariko ngo aho bishoboka bashobora gufashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Minisitiri Francis Kaboneka yabitangaje tariki ya 11 Mata 2016, mu kiganiro cyahise kuri KT Radio kivuga ku buryo u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Minisitiri Kaboneka avuga ko nta kintu kihariye Leta igenera abayobozi b'ubuturere basoza manda ariko ngo aho bibaye ngombwa babafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Minisitiri Kaboneka avuga ko nta kintu kihariye Leta igenera abayobozi b’ubuturere basoza manda ariko ngo aho bibaye ngombwa babafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Ubwo umunyamakuru Jean Noel Mugabo, wari uyoboye icyo kiganiro, yabazaga Minisitiri Kaboneka niba hari ikintu cyihariye Leta igenera abayobozi b’uturere bashoje manda, uyu muyobozi yashubije ko nta kihariye bagenerwa bose.

Yagize ati “Ntabwo navuga ngo hari ikintu runaka kimwe kibateganyirijwe bose…icy’ingenzi ni uko abantu bashimirwa akazi bakoze, kandi aho bishoboka bakaba banafashwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe bakora ibintu bitandukanye mu buryo butandukanye.”

Gusa ariko, Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko hari abasoza manda, Leta ikabona ikibakeneye bakabona akazi mu myanya itandukanye. Ati “N’abangaba barangije manda bashobora kugenda babona imyanya.”

Yungamo avuga ko hari n’abandi bayobozi b’uturere basoza manda bakavuga ko bakoreye Leta igihe gihagije bagatangira kwikorera, bakajya mu bucuruzi. Hakaba n’abandi bahitamo gukomeza kwiga, bagakomeza kwiyungura ubwenge.

Kuri ubu, abayobozi b’uturere bashoje manda nk’uko biteganywa n’amategeko, babarirwa muri 11. Muri bo Kangwagye Justus, wayoboraga Akarere ka Rulindo, yamaze gutorerwa kuba umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing).

Abandi bayobozi b’uturere bashoje manda zabo harimo Sembagare Samuel wayoboraga Akarere ka Burera, Mpembyemungu Winifrida wayoboraga aAkarere ka Musanze na Paul Jules Ndamage wayoboraga Akarere ka Kicukiro.

Haza kandi Gédéon Ruboneza wayoboraga Akarere ka Ngororero, Fred Sabiiti Atuhe wayoboraga Akarere ka Nyagatare, Louis Rwagaju wayoboraaga Akarere ka Bugesera, Karekezi Léandre wayoboraga Akarere ka Gisagara, Murenzi Abdallah wayoboraga Akarere ka Nyanza, Mutakwasuku Yvonne wayoboraga Akarere ka Muhanga na Rutsinga Jaques wayoboraga Akarere ka Kamonyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka