Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abantu batatu mu Karere ka Gakenke barimo n’Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Muzo barashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba bantu uko ari batatu barashinjwa kuba muri kino cyumweru cy’icyunamo barakoresheje amagambo akomeretsa akanasesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwimana Dieudone, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke, asaba ko abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa mu ruhame.
Uwimana Dieudone, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke, asaba ko abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa mu ruhame.

Rwangano Aimable, ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Muzo na bagenzi be barimo uwitwa Nyirabarinda Angeline, umucecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Busengo, hamwe na Nyirarema Germaine wo mu Murenge wa Muhondo batawe muri yombi ku matariki atandukanye bashinjwa amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urugero rw’ibyo bavuze ni nk’aho uyu mukozi w’umurenge ngo yabwiye umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko "niyongera kwizanisha ibyo kwihahamukisha" azamutabisha igitiyo.

Bivugwa ko kandi uyu Rwangano Aimable yajyaga mu kabari yamara gusinda agataha ahigira abarokotse Jenoside ababwira ko bazabonana.

Uwimana Dieudoné, uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka, mu Karere ka Gakenke, avuga ko aho Abanyarwanda bamaze kugera biyubaka nta ngengabitekerezo ya Jenoside yagakwiye kuba mu gihugu ku buryo bababazwa no kumva aho ikiri.

Ati “Twe biratubabaza! Turifuza ko abo bantu bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside imanza zabo zajya zibera mu ruhame ahantu bagaragarije uko gupfobya, noneho babandi baba bakibifite ku mutima bakabona ko Leta yacu rwose itazigera yihanganira umuntu wese wagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko muri kino cyumweru cy’icyunamo hagaragaye abantu bagera kuri batanu bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside muri ako karere.

Ati “Aha mu karere twari tumaze kubona abantu bagera kuri batanu bagiye bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ngira ngo icyo ni ikintu kibi tugomba kwamagana kandi tugasaba abaturage ko nyuma y’imyaka ishize nta muturage wagakwiye kurangwa n’ingabitekerezo ya Jenoside”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nshigikiye igitekerezo cyo kuburanisha muruhame aho abagaragayeho ingengabitekerezo babivugiye. Nibwo byatanga isomo

Mbonigaba paul yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ese Umuntu Ashobora Kubona Inshuti Kuri Iki kinyamakuru Cyanyu?

Niyitegeka Eaime yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka