Musha: Mu basaga 3000 bahahungiye abarokotse ni mbarwa

Abarokokeye i Musha muri Rwamagana bavuga ko mu Batutsi basaga 3000 bari bahungiye ku Kiriziya abazwi barokotse ari mbarwa.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri iyo Kiriziya hari hahungiye Abatutsi bari hagati ya 3000 na 4000 nk’uko abaharokokeye babivuga.

Kiriziya ya Musha yiciwemo Abatutsi basaga 3000.
Kiriziya ya Musha yiciwemo Abatutsi basaga 3000.

Bari bahahungiye bazi ko uwahungiye mu Kiriziya aticwa, ariko tariki 13/04/1994 ngo haje igitero cy’interahamwe n’abasirikari zirabica nk’uko Bikino Ildephonse waharokokeye abivuga.

Agira ati “Twahungiye ku Kiriziya turi benshi hagati y’ibihumbi bitatu na bine. Twari twafunze inzugi tariki 13 abasirikari baraza batera amagerenade ku miryango barayica baradusohora interahamwe zihinda mu bantu ziratemaaa, bigera ku mugoroba abantu bose bari hasi. Kugeza ubu sindabona abantu barenze bane barokokeye muri iyi Kiriziya.”

Abarokokeye i Musha n'abafite ababo bahaguye babibuka tariki 13 Mata.
Abarokokeye i Musha n’abafite ababo bahaguye babibuka tariki 13 Mata.

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku Kiriziya ya Musha bwakozwe n’interahamwe, zitijwe umurindi n’ababurugumestiri ba Komini Bicumbi na Gikoro n’abasirikari banabanje gutera amagerenade kuri iyo Kiriziya bagamije kwica inzugi za yo, kugira ngo babone uko basohora abari bayihungiyemo nk’uko Udahemuka Joseph abivuga.

Ati “Ababigizemo uruhare cyane ni burugumesitiri Bisengimana Paul wa komini, ariko yahawe inkunga ikomeye cyane na burugumesitiri Semanza Laurent wayoboraga komini Bicumbi bafatanya n’abapolisi n’abasirikari n’interahamwe, nibo bishe Abatutsi bari bahungiye ku Kiriziya.”

Mu kwibuka ku nshuro ya 22 mu rwibutso rwa Musha hashyinguwe imibiri 147 yiyongera ku 19,869 yari ishyinguyemo.
Mu kwibuka ku nshuro ya 22 mu rwibutso rwa Musha hashyinguwe imibiri 147 yiyongera ku 19,869 yari ishyinguyemo.

Abo baburugumestiri kimwe n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ngo bakwiye kujya bagawa mu ruhame mu gihe cyo kwibuka nk’uko umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste abivuga.

Ngo ni ukugira ngo n’abakiri bato babamenye, hatazagira ubona aho amenera ashaka kugoreka amateka.

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 mu rwibutso rwa Musha hashyinguwe imibiri 147 yiyongera ku yindi 19.869 yari ishyinguye muri urwo rwibutso.

Bikino avuga ko mu Batutsi basaga 3000 bari buhungiye mu Kiriziya ya Musha abo azi barokotse ari bane bonyine.
Bikino avuga ko mu Batutsi basaga 3000 bari buhungiye mu Kiriziya ya Musha abo azi barokotse ari bane bonyine.

Umuyobozi wa IBUKA muri Rwamagana avuga ko ayo mateka akwiye kwandikwa akabikwa, agasaba abafite amateka kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo bayatange yandikwe n’impuguke mu by’amateka zatangiye kwandika amateka ya Jenoside yakorewe muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka