Kirehe: Urubyiruko rurigisha abakuze kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rugize itorero “Uruhongore rw’Umuco” ry’Akarere ka Kirehe rwahagurukiye kwigisha abakuze kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico.

Mu biganiro byo kuwa 12 Mata 2016 bijyanye na gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urubyiruko rwahawe umwanya rutanga ubutumwa bwo kwirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abaturage bitabiriye ibiganiro bagaragaza ko banyuzwe n’izo nyigisho.

Urubyiruko rugize Itorero "Uruhongore rw'Umuco" rwakinnye umukino wakebuye abakuru.
Urubyiruko rugize Itorero "Uruhongore rw’Umuco" rwakinnye umukino wakebuye abakuru.

Buhungiro Jack, umwe muri urwo rubyiruko, yavuze ko batanze ubutumwa mu kwirinda ivangura binyuze mu ndirimbo n’imikino inyuranye ati “nko mu gice cy’ikinamico hari umuhungu n’umukobwa bakundanye badahuje ubwoko, ababyeyi babyivangamo.”

Akomeza agira ati “Ivangura ni cyo kintu twiyemeje kurandura kuko ni ryo riganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Hari ababyeyi benshi bakigendera ku Rwanda rwa kera rwavanguraga amoko, bakiyumvisha ko abana bakundanye batashyingiranwa kuko badahuje amoko. Iyo dutanze ubutumwa, ababyeyi barahumuka bakamenya aho u Rwanda rugeze.”

Uwizeye Ariane avuga ko ubutumwa batanga bugamije gukebura abakuze banyuze muri Jenoside na n’ubu bakaba batarahinduka.

Ati “Twe urubyiruko turatanga umusanzu w’ibitekerezo ndetse n’imirimo y’amaboko. Ubutumwa dutanga mu biganiro dutegura ni uburyo bwo kubaka Abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, birinda amacakubiri.”

Akomeza avuga ko ibintu by’ivangura bidahesheje agaciro Abanyarwanda ati “Ntibyumvikana kumva umuntu w’umubyeyi abuza abana kuvugana ngo ni uko badahuje amoko. Ibyo ni byo dushaka kurandura mu rubyiruko no mu bakuze kuko u Rwanda rwarenze gahunda nk’izo z’ivangura ry’amoko.”

Urubyiruko rwatanze ubutumwa bwo gusaba imbabazi no kuzitanga.
Urubyiruko rwatanze ubutumwa bwo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Bugingo, umwe mu babyeyi bitabiriye icyo kiganiro, avuga ko yacengewe n’inyigisho urubyiruko rutanze mu kurwanya ivangura ry’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati “Ibyo abana bavuga ni byo. Twe abakuze turacyafite imyumvire yo kuvuga ngo umwana wanjye ntiyashaka mu bwoko ubu n’ubu. Ni imyumvire tudakeneye muri uru Rwanda rumaze gutera imbere.”

Bihoyoki Leonard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, asaba ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirwanya birinda no kuyanduza abana bo Rwanda rw’ahazaza.

Urubyiruko rwo mu itorero “Uruhongore rw’Umuco” biyemeje gufasha imirenge yose igize Akarere ka Kirehe mu gukangurira abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside biyubakira igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka