Umutangabuhamya yasobanuye uko yabonye Katelipirari Rwamucyo yakoresheje mu gucukura icyobo rusange yashyizemo imibiri y’Abatutsi

Umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ruburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo ko nyuma yo kurokoka ibitero byagabwe ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye mu cyahoze ari Komini Ndora, yihishe mu mwobo yari yaracukuye iwe kugeza igihe Inkotanyi zageraga muri ako gace.

Igereranya ry'ibyo umutangabuhamya yavuze. Photo AI
Igereranya ry’ibyo umutangabuhamya yavuze. Photo AI

Uyu mutangabuhamya, watanze ubuhamya nk’umuburanyi mu rubanza, mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko ubwicanyi bwafashe indi ntera nyuma y’ijambo uwari Perezida w’inzibacyuho, Théodore Sindikubwabo, yavugiye i Gisagara ku wa 19 Mata 1994.

Yagize ati "Nyuma y’iryo jambo, hahise hashyirwaho za bariyeri ahantu hose, Abahutu batangira kwica Abatutsi."

Yasobanuye ko Abatutsi benshi bahungiye ku musozi wa Kabuye bizeye ko bazaharindirwa, ariko bagezeyo bagabwaho ibitero bikomeye.

Ati "Amasasu yagwaga nk’imvura. Uwashakaga guhunga yahitaga araswa. Byakomeje iminsi ibiri."

Yakomeje avuga ko amaze gukanguka nyuma y’ibitero yisanze ari wenyine hagati y’imibiri y’abishwe, asanga yaratakaje ijisho rimwe.

Yagize ati "Nabonye ndi hagati y’imibiri, nsanga natakaje ijisho rimwe. Nagiye nkuruza inda ngera kwa data wacu wari utuye hafi aho."

Akomeza agira ati “Nahamaze iminsi itatu ntabasha kuvuga. Sinabashaga kurya cyangwa kugira icyo nywa.”

Interahamwe ngo zaje kugera muri ako gace zitegeka ko abahishe abatutsi babatanga, maze umugore wa se wabo atanga amafaranga kugira ngo bamugeze iwe aho kumwicira aho yari yihishe.

Mu nzira, uyu mutangabuhamya avuga ko yabonye abantu bateruraga imibiri bayishyira mu mifuka, hafi aho hari katelipilari n’imodoka nyinshi, ndetse ahabonera bamwe mu bayobozi b’icyo gihe, barimo uwari Superefe wa Gisagara, Burugumesitiri na Eugène Rwamucyo, dore ko ngo yari asanzwe azi Rwamucyo neza.

Yavuze ko Burugumesitiri yasabye abasore gufasha gushyira mazutu muri katelipirai no gupakurura utubariro twakoreshwaga muri icyo gikorwa, ariko we ahitamo gucika yihisha mu ishyamba mbere y’uko icyo gikorwa gitangira.

Ageze iwe, ngo yasanze inzu ye yasenywe burundu, ahitamo kwicukurira umwobo wo kwihishamo.

Ati "Nacukuye umwobo, ni ho nagumye nihishe kugeza Inkotanyi zigeze i Gisagara."

Uyu mutangabuhamya avuga kandi ko yabwiye urukiko ko Jenoside yamwambuye abavandimwe bane n’abana babo, ndetse ko imibiri yabo itashoboye kumenyekana kubera ubwinshi bw’abishwe, bityo agakeka ko yashyinguwe mu mva rusange.

Nubwo yavuze ko Jenoside yamusigiye ubumuga bwo gutakaza ijisho rimwe n’ihungabana rikomeye, yashimangiye ko yaje gutanga ubuhamya agamije kuvuga ukuri ku byo yabayemo.

Yagize ati "Kuri njye nta kindi cyanteye kuza hano uretse kuvuga ukuri ku byo nabayemo."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka