Uvangura abakirisitu avangura n’amaturo - Pastor Bucyeye

Pasiteri Bucyeye Coleb yemeza ko uwigisha ijambo ry’Imana afite ingengabitekerezo ya Jenoside adakwiye kwakira amaturo y’abo yavanguye.

Yabivugiye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, kuri uyu wa 12 Mata 2016, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pasiteri Bucyeye Coleb avuga ko uwakira amaturo y'uwo yifuriza inabi afite ibyago.
Pasiteri Bucyeye Coleb avuga ko uwakira amaturo y’uwo yifuriza inabi afite ibyago.

Yagize ati “ Niba hari pasiteri ufite ingengabitekerezo ya Jenoside afite ibibazo bikomeye cyane. Iyo abantu bateye umurongo bajya gutura kuki udatoranyamo uw’izuru utifuza, ahubwo ko amaturo yose uyakira?”

Yemeza ko bibabaje kuba indwara zitavangura ariko umuntu akaba ari we uvangura afite ubwenge. Ati “Uw’izuru rinini arwara ibicurane kimwe n’ufite rirerire cyangwa rito.”

Yasabye abantu kubabarirana kugira ngo bihane umuvumo utazabakurikirana maze bazabone ubwami bw’Imana.

Avuga ko abakoze ibyaha bagakomeza kwihishahisha bitazabahira kuko Imana izabagaragaza.

Yasabye abantu kwicuza bakirinda umuvumo w'ibyaha.
Yasabye abantu kwicuza bakirinda umuvumo w’ibyaha.

Asaba abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bose kujya imbere y’Imana bakihana kuko bizababohora ibyaha byabo.

Ati “ Bibiliya iravuga ngo umunyacyaha yiruka ntaw’umwirukankije ariko ngo umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare.”

Pasiteri Bucyeye Coleb avuga ko kugira ngo hatazongera kuba amahano nk’ayabaye abantu bakwiye kugarukira Imana no gukizwa, cyzne cyane abigize uruhare muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka