Batanze miliyoni 44Frw zo gufasha abarokotse Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyaburera batanze inkunga ibarirwa muri miliyoni 44Frw yo kubafasha no kubaremera.

Abaturage bo mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, batanze iyo nkunga mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abanyaburera batanze inkunga ingana na miliyoni 44Frw yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyaburera batanze inkunga ingana na miliyoni 44Frw yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva tariki ya 7 Mata 2016 ubwo icyumweru cy’icyunamo cyatangiraga kugeza tariki ya 13 Mata 2016 gishojwe, Abanyaburera batangaga uko bifite, bagashyira mu gaseke, nyuma y’ibiganiro byaberaga mu midugudu yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko iyo nkunga izakomeza gukemura ibibazo bitandukanye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako karere basigaranye, bityo bakomeze kwiteza imbere no kubaho neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, avuga ko nyuma yo kubona iyo nkunga ingana n’amafaranga 44.120.135Frw, bazicarana n’abarokotse Jenoside bakarebera hamwe iby’ingenzi bakeneye, iyo nkunga yabafashamo cyane.

Agira ati “Harimo gukomeza kurimbisha amacumbi yabo ku buryo bujyanye n’igihe tugezemo, no gukomeza kubafasha mu mishinga itandukanye. Hazakomeza igikorwa cyo gushyira imbaraga mu mishinga yabo no kubaha amahugurwa atuma koko bakora imishinga ku buryo babona inyungu mu buryo burambye.”

Iyo nkunga kandi ngo izafasha bamwe mu banyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukomeza kububakira ubumenyi muri gahunda y’uburezi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera busaba abaturage gukomeza gufasha abarokotse Jenoside mu buryo butandukanye ariko cyane cyane babegera, bakababa hafi kandi bakabumva kuko bituma barushaho gukira ibikomere byo ku mutima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka