Hari abataraheranwe n’agahinda bakora ibikorwa bibateza imbere

Hari bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bataheranwe n’agahinda, bakora imishinga y’ubucuruzi ibinjiriza amafaranga abafasha kubaho n’imiryango basigaranye.

Nyuma y’imyaka 21 Jenoside ihagaritswe, abayirokotse bari barasenyewe amazu, barasahurwa, abandi bakurwa mu twabo, bituma babaho mu gahinda n’ubukene; ariko hakaba abahisemo kudaheranwa n’agahinda bakora ibikorwa bibakura mu bukene.

Julienne Nyirahabimana yanze guheranwa n'agahinda akora ubucuruzi bwo gupima ikigage abasha kugeza amazi meza iwe kandi atunze umuryango w'abana batatu yasigaranye.
Julienne Nyirahabimana yanze guheranwa n’agahinda akora ubucuruzi bwo gupima ikigage abasha kugeza amazi meza iwe kandi atunze umuryango w’abana batatu yasigaranye.

Julienne Nyirahabimana w’imyaka 60 umwe mu barokotse Jenoside, atuye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, atangaza ko yanze guheranwa n’agahinda agacuruza ikigage, kikaba kimutunze n’abana yasigaranye.

Agira ati “Nagannye amatsinda banguriza ibihumbi 40Frw, mbasha gupima ikigage kinteza imbere, mbasha kwishyura amafaranga bangurije. Ubu niteje imbere kuko inyungu nabonaga narayibikaga mbasha kugeza amazi iwanjye mu rugo kugira ngo mbashe no kwinika amasaka.”

Nyirahabimana akomeza avuga ko, nk’abarokotse Jenoside badakwiye guheranwa n’agahinda ngo bicare mu rugo kuko babaho mu bukene bakabura ibyo bambara n’ibyo kurya, ugasanga bibateje n’indwara.

Ati “Sinshaka guheranwa n’agahinda kuko burya uheranywe n’agahinda wabaho nabi, ugasanga uri umukecuru uri aho nta cyo kurya no kwambara, ugasanga uri umuntu warwaye amavunja wibera imuhira, kwicara udakora ntaho wagera, ntaguhora utegereje gusaba.”

John Bayiringire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, atangaza ko bafite gahunda yo kwita ku bafite ubushobozi buke na bo bakiteza imbere.

Ati “BDF yadusabye urutonde rw’abantu bakeneye inkunga bagakora, twararutanze. Hari abaturage twahaye imibyizi, bahingirwa ibishyimbo, batererwa n’imigozi y’ibijumba kugira ngo na bo biteze imbere bave mu bukene.”

Abacitse ku icumu rya Jenoside by’umwihariko, bashishikarizwa kudaheranwa n’agahinda, bagakora kugira ngo biyubake batere imbere kandi bateze imbere igihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka