Abanyeshuri 3 bo mu kigo cy’ishuri cya G.S St Paul cyo mu karere ka Rusizi baherutse gutwara inda zitifujwe
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryamaze kwakirwa nk’umunyamuryango mushya mu ihuriro ry’amasoko y’imari n’imigabane mu muryango w’Abibumbye (UN-SSE.)
Abatuye ikirwa cya Mazane giherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bagiye kwimurwa bajyanwe i musozi.
Umugore wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, atangaza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abana bahuye n’ibibazo bagire imibereho myiza.
Niyobyiringiro Callixte w’imyaka 25 wakoreraga Umurenge Sacco–Mushubati ho mu karere ka Rutsiro aracyashakishwa aho akurikiranyweho gutorokana 1,651,500frw.
Mu Karere ka Bugesera imbwa 61 z’inzererezi zimaze kwicwa nyuma y’aho ziririye abantu 13 ndetse abagera kuri babatu bikabaviramo urupfu.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bitorohera umukobwa kuba yajya kugura agakingirizo mu iduka.
Abayobozi b’ibitangazamakuru byandika barasabwa gukora indi mirimo ifitanye isano n’ibyo bakora kugira ngo bongere ubushobozi bw’ibitangazamakuru byabo bifite ikibazo cy’amikoro.
Kubera ko ikibazo cy’amasoko atangwa atinze ari kimwe mu byatumye tumwe mu turere tw’intara y’Iburengerazuba tutaraje ku myanya myiza mu mihigo cyafatiwe ingamba.
Abacuruzi bakorera mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’abajura bacukura amazu bakabiba ibicuruzwa, bagasaba ubuyobozi kubihagurukira.
Impanuka y’ikamyo ya Bralirwa yahirimye igeze mu karere ka Gakenke, yatumye abaturage bari hafi aho bahita binywera inzoga yari yikoreye.
Puff Daddy ni we uza ku isonga ku rutonde rw’abaririmbyi b’injyana ya Hip Hop binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2014-2015
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Remera bemaza ko kugaburira abana ku ishuri byazanye impinduka nziza mu myigire yabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye abayobozi batandukanye kudahutaza abaturage mu gihe bari gushaka ko ubwitabire muri mituweli bwagera ku 100%.
Abaturiye umuferege w’amazi wubatswe mu Mujyi wa Kayonza baravuga ko wakemuye ikibazo cy’amazi yabangirizaga ariko uteza icy’umutekano ku bana kuko udatwikiriye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugiye gukosora ibitagenda mu mitangire ya serivisi kugira ngo abaturage bakomeze kurushaho kugirira abayobozi icyizere.
Kuri uyu wa gatanu harakomeza shampiona y’cyiciro cya mbere,ahoumukino utegerejwe ari uwa Police Fc yaakira APR Fc kuri Stade ya Kicukiro.
Uburyo bwo kugenda bugezweho bwatumye abatuye umurenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe batakirara nzira bakabasha no guhahirana n’utundi turere.
U Rwanda rwamaganye raporo y’umuryango Human Rights Watch ivuga ko i Gikondo mu Mujyi wa Kigali hafungirwa abantu mu buryo butemewe n’amategeko.
Paul Van Haver, uzwi kwa Stromae, yamaze kwemeza ko azaza mu Rwanda tariki 17 Ukwakira 2015 gutaramira Abanyarwanda.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine yabwiya abahinzi b’imyumbati mu karere ka Ruhango ko bagiye kugezwaho imbuto mu gihe kitarambiranye.
Nyirarwango Esperance acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Mukamira, mu karere ka Nyabihu, nyuma yo gufatanwa utubure 1000 tw’urumogi.
Impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zigiye guhabwa Imbabura za “Canamake” zizabafasha kubungabunga ibidukikije.
Kuri Sitasiyo ya Police ya Mukamira hacumbikiwe umugabo witwa Nsanzineza Theoneste w’imyaka 40 wafatanywe amafaranga ibihumbi 330 y’amakorano.
Inama ihurije i Kigali Ministiri w’Ingabo wa Kongo Kinshasa, Aime Ngoyi Mukena Lusa Diese na mugenzi we w’u Rwanda, Gen James Kabarebe kuri uyu wa 24 Nzeri 2015, irafata umwanzuro wo kongera gufatanya kurwanya FDLR.
Abaturage basaga 500 batunganyije amaterasi mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana barinubira kuba bararangije imirimo muri Gicurasi, bikaba bigeze muri Nzeri batarishyurwa.
Inama ihuje kuri uyu wa 24/9/2015, Ministiri w’Ingabo za Kongo (DRC), Aime Ngoyi Mukena Lusa Diese, na mugenzi we w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, irafata umwanzuro wo kongera gufatanya kurwanya FDLR.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze barasaba guhinga amasaka kuko ari yo ngo abaha umusaruro mwinshi.
Akineza Devotha w’imyaka 24 akora akazi ko gutanga serivisi zitandukanye akoresheje terefone mu Mujyi wa Musanze bikamwinjiriza amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi.
Abacuruzi b’inyama bakorera mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko bahagaritse kubaga kubera ko bazamuriwe imisoro mu buryo butunguranye.
Amasezerano yasinywe hagati y’Umujyi wa Kigali na Sendika y’Abanyamyuga, STECOMA, agena ko abafundi bazajya bazubakira umuntu ufite ibyangombwa gusa.
Ubuyobozi bw’Umujyiwa Kigali, kuri uyu wa 23 Nzeri 2015 bwatangije gahunda yogusana imihanda ishaje mu rwego rwo kongera isuku mu mujyi no kuwuha isura nziza.
Kuri uyu wagatatu tariki 23 Nzeri, 2015, abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa Croix Rouge ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru Nderabarezi, bahuriye mu biganiro mpaka byibandaga kuri zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Gakenke basabwe gukosora amakosa yose yagaragaye mu byiciro by’ubudehe bitarenze ku wa 28 Nzeri 2015.
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje kuri uyu wa 23 Nzeri 2015, ko igihugu cyagize umusaruro(GDP) wa miliyari 1,414Rwf mu gihembwe cya kabiri 2015.
AS Kigali yongeye guhangara Rayon Sports iyitwara amanota atatu iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wabereye I Muhanga kuri uyu wa gatatu
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera baracyatsimbaraye ku gihingwa cy’amasaka ku buryo ngo baniyiba bakayahinga ahagenewe ibihingwa byatoranyijwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura imirimo ifitiye igihugu Akamaro cyahembye ibigo bitwara abagenzi byitwaye neza mu gucunga umutekano w’abagenzi.
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD) uratangaza ko abakobwa babarirwa mu 7300 mu Rwanda bafungiye gukuramo inda.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irasaba abayobozi n’abakozi bashinzwe imiturire mu Karere ka Bugesera gusobanurira abaturage itegeko rishya ry’imiturire,mu rwego rwo kwirinda ibihano byabageraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, avuga ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bigeze kuri 50%.
Edition Bakame itangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu Banyarwanda yo gukunda gusoma ibitabo bageneye ku buryo ibitabo byabo bigurwa.
Nyuma y’iburanisha ry’urubanza ishyaka Green Party ryarezemo Leta risaba kudahindura Itegeko Nshinga, Perezida waryo, Habineza Frank, yavuze ko nadatsinda azajuririra Perezida wa Repubulika.
Mu Kiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Mudugudu wa Gisozi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 26.
Abikorera barasabwa kugana isoko mpuzamahanga kuko mu gihugu hagaragara abanyamahanga bazana ibya bo, mu gihe Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze bakiri bake.
Umuhanzi Stromae yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma y’impanuka yagize bituma igitaramo yari afite Minneapolis muri Amerika kiburizwamo abakitabira bamaze kuhagera.
Abarembetsi batandatu bakekwaho gutera uwitwa Karamage Jean Bosco bahimba Kibonge bakamusenyera ndetse bakanamusahura baburanishirijwe mu ruhame.