Batangiye kwimurira imibiri isaga ibihumbi 20 mu rwibutso rushya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’abarokotse Jenoside muri aka karere, batangiye igikorwa cyo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bayishyira mu rwibutso rutunganyije neza.

Iki gikorwa cyatangiye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 11 Mata 2016, aho imibiri y’abazize Jenoside yavanwaga mu rwibutso ry’Akarere ka Ruhango rutameze neza ruri mu Kagari ka Nyamagana, ikaba yimurirwaga mu rwibutso rushya rwubatswe aha mu Ruhango.

Abaturage b'Akarere ka Ruhango bitabiriye iki gikorwa ari benshi.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango bitabiriye iki gikorwa ari benshi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi baje gufasha abafite ababo bari bashyinguye muri uru rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yashimiye cyane ubwitange abatuye aka karere bagaragaje, abasaba ko bagomba kuzajya bahora bitabira ibikorwa nk’ibi kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Uyu muyobozi yavuze ko ubu bwitabire bugaragaza neza umubano Abanyarwanda bakomeje kugenda biyubakamo, ndetse no kugana mu nzira y’ubwiyunge bwa nyabwo.

Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa.
Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa.

Kuba iyi mibiri yimuwe nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko byatewe n’uko habanje kubaho ukutumvikana hagati y’ubuyobozi ndetse n’abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso.

Ati “Iki gikorwa twagitekereje kuva cyera, ariko bamwe mu bahafite abantu babo, bakanga bavuga ko ari ugushinyagurira abantu babo.”

Bamwe mu bafite ababo bari bashyinguye aha, bavuga ko banezerewe cyane kubona ababo bagiye kuvanwa ahantu habi, bagashyingurwa mu cyubahiro ahantu heza.

Urwibutso rushya rw'Akarere ka Ruhango ni na rwo ruzashyingurwamo iyo mibiri.
Urwibutso rushya rw’Akarere ka Ruhango ni na rwo ruzashyingurwamo iyo mibiri.

Padiri Emile Nsengimana, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa, avuga ko afite abantu be barenga 20 bari bashyinguye muri uru rwibutso ariko ngo kuba bagiye kuhimurwa, birashimishije cyane.

Ati “Iyo nazaga aha kuhibukira, buri gihe nahavaga mbabaye cyane kubona uburyo bashyinguyemo ariko ubu ndumva ku mutima wanjye nduhutse kuko tugiye kuzajya tubasanga ahantu heza.”

Uwurukundo Geneviève uhagararariye Avega mu karere ka Ruhango, yasabye abantu bose bazi ahantu hari imibiri idashyinguwe mu cyubahiro, ko bayigaragaza ikazanwa mu yindi.

Padiri Emili Nsengimana ufite abe basaga 20 bari bashyinguye muri uru rwibutso avuga ko kwoimura iyo mibiri ari iby'agaciro.
Padiri Emili Nsengimana ufite abe basaga 20 bari bashyinguye muri uru rwibutso avuga ko kwoimura iyo mibiri ari iby’agaciro.

Uru rwibutso rw’Akarere ka Ruhango rushya, ruzashyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 50, rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda, asaga miliyoni 108Frw.

Iyi mibiri irimo kwimurwa, ikazashyingurwa mu cyubahiro tariki 19 Kamena 2016, imaze gutungankwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka