Mu muhanda wa Musanze werekeza Rubavu habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki yanagonze umusore wigenderaga agahita apfa.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG, Mugiraneza Jean Bosco, yatawe muri yombi kuri uyu wa 01 Nzeli 2015.
Mu mwaka utaha wa 2016, akarere ka Nyanza karatangira gukorera mu nyubako nshya y’igorofa ifite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abagize inteko ishinga amategeko barakangurira ibigo bitandukanye byo muri Huye bihuriraho abantu benshi gushyira isuku mu mihigo kandi bagaharanira kuyesa.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, arasaba Abanyarwanda gushishikarira gukunda ibintu bikorerwa mu gihugu kuruta gukunda ibituruka mu mahanga.
Imodoka yo mu bwoko bwa Haval yakoreye impanuka mu Kivu mu karere ka Karongi yahitanye uwari uyitwaye nayo iburirwa irengero.
Abasirikari 165 b’u Rwanda barwanira mu kirere berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro basimbuyemo bagenzi babo.
Abaturage bo mu murenge wa Kigarama barishimira umuhanda bujuje bakabona ko iterambere ribagezeho n’ubuzima bwabo bugiye kurushaho kugenda neza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko guhera kuri uyu wa kabiri igiciro fatizo cya essence na mazutu muri Kigali ari amafaranga 920.
Umuryango w’Abibumbye (UN) ushima ubushake n’imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira mu bikorwa byo kubugangabunga no kugarura amahoro ku isi.
Abanyarwanda bakorera muri Chad bageneye impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu ngo z’i Kigali, ibiribwa n’ibiryamirwa mu rwego rwo kubihanganisha.
Rushenguziminega ukina mu ikipe ya FC Lausanne-Sport,yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi yamaze kugera mu Mavubi ari kwitegura Ghana.
Ikigo mbonezamirire ku Bitaro bya Kabgayi kigaragaza ko umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga abana 72 bafite ikibazo cy’Imirire.
Abapolisi bakorera mu karere ka Ruhango bazamuwe mu ntera bagahabwa amapeti atandukanye, barasabwa guhindura imyitwarire bakarangwa n’ubushishozi mu kazi kabo.
Bamwe mu bana bo mu murenge wa Rutare bakora ubukorikori bwo kubaza imitako n’imirimbo bavuga ko bimaze kubateza imbere.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda Nathan Byukusenge yerekeje mu marushanwa y’isi muri Espagne azaba kuva taliki 01/09 kugeza 06/09/2015.
Koperative Abishyize Hamwe Housing Cooperative (AHC) ikorera mu murenge wa Mukarange yasaniye umuturage utishoboye inzu yari yaratangiye kumugwira.
Nyiraneza Cecile utuye mu karere ka Gisagara agira inama bagenzi be yo kutisuzugura kugira ngo nabo babshe kwivana mu bukene.
Abakora ibikora bitandukanye by’ubucuruzi mu karere ka Musanze batangaza ko bakura amafaranga menshi ku munsi wo “Kwita izina” ingagi.
Urubyiruko 50 rwa Rubavu na Goma rwatangije ukwezi kw’amahoro kuzarangwa n’ibiganiro hagati y’urubyiruko n’abayobozi n’ibikorwa byuka amahoro.
Abayobozi bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, basabwe gukorana ubwitange begera abanyamuryango kugira ngo barusheho gutera imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge kuvugurura urutonde rw’abatishoboye bemerewe kuvurwa, rugahuzwa n’igihe.
Bamwe mu bashumba bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko bafatwa nabi n’abakoresha babo bakabaraza habi kurusha inka.
Abaturage bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye baravuga ko umwanya wa mbere akarere kabo kabonye mu mihigo batazawuvaho.
Dj Pius ahamya ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze akorana indirimbo na Bobby Ngarambe ubwo yari mu Rwanda yamwigiyeho ubunyamwuga.
Uramutse Evariste wo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yitabye Imana ku wa 28 Kanama 2015 nyuma yo guterwa icyuma n’iwitwa Mpunga Vianney.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Nyamasheke basabwe kwisubiraho bagakurikiza amategeko agenga ubucukuzi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bitezweho.
Bamwe mu baturage ba Kamonyi ngo bashishikarira gukora umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri kuko ngo ari yo batezeho ahazaza h’abana babo.
Abatuye ahitwa ku Itaba mu Mujyi wa Butare, kuri uyu wa 29 Kanama 2015 bamurikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye imihanda bitunganyirije.
Ikipe y’Amagaju iratangaza ko yiteguye kurekura rutahizamu Muhindo Jean Pierre, mu gihe amakipe ya SUnrise ariyo avugwa ko ashobora kumwegukana
Perezida Kagame yakoreye umuganda mu murenge wa Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kanama 2015, ahabonwa nk’icyerekezo gishya cy’ahazagukira umujyi.
Abikorera bo mu karere ka Gicumbi barasabwa gushyira hamwe kugira ngo babashe guteza imbere inyubako zo mu mugi wa Byumba.
Abaturage b’umudugudu wa Rutaraka bitabiriye umuganda usoza ukwezi, aho bakuye amarebe mu iriba kugira ngo ridasiba.
Abakozi b’akarere ka Rwamagana barashinja sosiyete yitwa “Revolution Electronic Ltd” kubatekera umutwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize ikabambura amafaranga.
Umujyi wa Kigali bwabwiye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe muri Gasabo ko igihe kizagera ntibabe bagifashwa ahubwo bakishakira imibereho.
Abakobwa biga ubusudizi n’imyuga mu karere ka Kirehe, basaba bagenzi babo kutitinya bakiga imyuga yitirirwaga abahungu kuko nabo babishoboye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burateganya guha abaturage agatabo k’imihigo y’ibanze kazajya kabafasha gushyira mu bikorwa no kwesa imihigo y’umuryango.
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umuturage wo mu Karere ka Ngororero ukekwaho gukora impapuro mpimbano z’rwego rw’Umuvunyi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko guhera mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 A nta musaruro uzongera gutakara mu gihe cy’isarura.
Imiryango ibarirwa mu gihumbi y’Abanyekongo mu Mujyi wa Goma barengereye imbibe bakubaka mu Rwanda kuva kuri uyu wa 26 Kanama 2015 batangiye gusenyerwa.
USAID Ejo Heza iributsa abaturage ba Tumba na Mukura mu Karere ka Huye ko amashereka ya nyuma ari yo agira intungamubiri nyinshi ku bana.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yafatanye umugore witwa Dusabemariya Chantal udupfunyika 162 tw’urumogi n’urundi atarafunga aho yarugurishaga n’abarushaka.
Abakozi b’Umuryango Society for Family Health (SFH) barimo gupima SIDA ku bushake i Kagugu mu Karere Gasabo, bakanageza ninjoro kugira ngo abakozi badacikanwa.
Abahinzi b’urutoki rwa FIA barabara igihombo cya toni 25 z’ibitoki nihatagira igikorwa vuba ngo babone isoko ry’ibitoki biri kunekera mu mirima.
Abaturage bo mu mirenge Kaduha, Musange na Mugano, barashinjwa kwangiza ibidukikije batwika amashyamba ya leta, bikavugwa ko abenshi bakabikorera urugomo.
Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano yakoze umukwabu wo gufata inzererezi maze bafata inzererezi 29 zirimo abarundi 19.
Mu Murenge wa Bweyeye umusore w’imyaka 18 yishe mukuru we amuteye icyuma mu gatuza bakeka ko byaba byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abavuye ku masomo ku Iirwa cya Iwawa barasaba abaturage kubagirira icyizere ntibazongere kubabona mu ishusho y’abagizi ba nabi.
Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ifaranga ryataye agaciro ku kigereranyo cya 1,5% ariko ubukungu bwo buzamukaho 7,6% bitewe n’umusaruro wiyongereye.