Umukecuru yasanzwe mu nzu yishwe atemaguwe

Umukecuru w’imyaka 52 witwa Uwiduhaye Bertha yasanzwe mu nzu yapfuye yatemaguwe cyane mu mutwe.

Uyu mukecuru yari atuye mu Mudugudu wa Gitsimbwe mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Mata 2016, bikaba bikekwa ko yishwe n’umukwe we wavuye muri FDLR bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Nkinzingabo Patrice, avuga ko uyu mukecuru yasanzwe mu nzu yatemaguwe mu mutwe yapfuye kandi bigaragara ko nta hantu na hamwe urugi rwishwe ndetse hakinze neza.

Yagize ati “Uyu mukecuru yishwe n’umugizi wa nabi ushobora kuba yihishe mu nzu batabizi akaza gukora ayo mahano, kuko twasanze hakinze neza ndetse nta hantu bigaragara ko hishwe ngo bamugereho kandi abana bato babanaga na we bavuga ko batigeze bumva ikintu na kimwe muri iri joro”.

Nkinzingabo avuga ko bakeka ko yaba yishwe n’umukwe we witwa Akimana Jean Pierre bapfaga amasambu, akaba yari yaranamubwiye ko ayo masambu atazayabamo.

Yagize ati “Ubwo uyu mukecuru yahungukaga avuye muri Kongo yasanze uyu mudemobe wa FDLR w’umukwe we yarigabije amasambu ye, imiryango ibijyamo barayamusubiza ariko amubwira ko atazayabamo! dukeka ko yaba afite uruhare mu rupfu rwe”.

Nkinzingabo asaba abaturage kwimakaza umuco w’amahoro bakamenyesha ubuyobozi ibibazo bafite bigashakirwa umuti bitarinze bigeza ubwo bicana.

Agira ati “Nta mpamvu umuturage yahitamo kwica mugenzi we kubera amasambu. Turahari nk’ubuyobozi ngo tubafashe gukemura ibibazo baba bafite bitarinze bigera hariya”.

Byari biteganyijwe ko nyakwigendera ashyingirwa kuri uyu wa 12 Mata 2016 nyuma yo gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kibogora mu gihe iperereza rigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umuryango we niwihangane nawe imana imwakire mubayo

paul yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

umuryango we niwihangane kandi nawe imana imwakire mubayo

paul yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

umuryango we niwangane kandi nawe imana imwakire mubayo

paul yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

NGO YARI ATEGEREJE GUSHYINGIRWA ?CYANGWA GUSHYINGURWA ?

GANGI yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka