Nta muntu waturindira ubuzima nkatwe ubwacu - Minisitiri Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko nta warindira ubuzima abantu nka bo ubwabo kuko abari barinzwe n’ingabo z’amahanga muri Jenoside bitababujije kwicwa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabivuze ubwo abakozi b’iyi Minisiteri basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ahitwa Nyanza ya Kicukiro, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22.

Yavuze ko kuba ingabo z’amahanga (MINUAR) zari zifite ibitwaro bihambaye ariko ntibikoreshwe kugira ngo zirengere ubuzima bw’abahigwaga, bigaragaza ko nta warindira ubuzima undi kurusha we ubwe.
Yagize ati “Abantu baruhukiye aha n’abandi ku zindi nzibutso, bakwiye kuduha isomo rikomeye, ko nta muntu waturindira ubuzima nkatwe ubwacu! Ntawe kuko n’ubishidikanyaho ibi ari ibimenyetso byamwereka ko ntawe, si n’aha gusa kuko hari n’izindi ngero ku isi, ahagiye haba ubwicanyi nk’ubu”.
Akomeza avuga ko urukingo rw’ibi ari ubumwe bw’Abanyarwanda biyubakiye kandi bagikomeza kubaka, ikaba ngo ari yo ntwaro yo kwirinda ivangura, ari yo mpamvu butagomba gukinishwa.
Ati “Igihe cyose dukinishije ubumwe bwacu, hakaboneka icyuho cy’urwango, hakaboneka icyuho cy’ivangura, amaherezo yacyo ni ayangaya; kuva rero urwango n’ivangura byarahawe icyuho mu gihe kirekire cyane, ni byo byavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yongeraho ko nk’abanyamategeko bagomba gushyiramo ingufu bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ko ngo atari ikintu gifatika cyangwa kigaragara, ngo bisaba ubushishozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, ari na we wabwiye abitabiriye iki gikorwa urugendo rw’umusaraba abahashyinguye bagenze, yagarutse ku mpamvu bagiye kubicira i Nyanza ya Kicukiro.
Ati “Impamvu ya mbere ni uko aha hatari hatuwe ndetse hari hiherereye ku buryo abanyamahanga batari kubona imirambo, ikindi ni uko Abatutsi bafatwaga nk’umwanda cyane ko na mbere ya Jenoside n’ubundi aha habaga ikimpoteri cyashyirwagamo imyanda, barabica babajugugunya hano”.
Ubuyobozi bwa IBUKA buvuga ko Urwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside irenga ibihumbi 11, abahaguye bagera ku ibihumbi bitatu, bakaba ari bamwe mu bashorewe bazanwa kuhicirwa babakuye kuri ETO Kicukiro.
Gusa ngo ntabapfira gushira kuko abari hagati ya 80 na 100 babashije kuharokokera, nyuma y’aho izari ingabo za FPR Inkotanyi zihagereye zikavana mu mirambo abari bagihumeka.
Iki gikorwa cy’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera cyo gusura uru rwibutso, cyahuriranye n’ijoro ryo kwibuka ryateguwe n’Akarere ka Kicukiro, na ryo rikabera i Nyanza, kuko ngo ubu bwicanyi bwahabereye ku itariki ya 11 Mata 1994.
Ohereza igitekerezo
|