Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 za Sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamuryango babashe guherwa serivisi muri sacco bagezeho yose.
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, afungura uruganda rwa Cimerwa ku wa 18 Kanama 2015 yasabye Abanyarwanda gukoresha amahirwe ahari mu guhanga imirimo mishya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ngo bugiye kwibanda mu byaro mu kwegereza abaturage amashanyarazi muri itanu mu mirenge ikagize.
Kuva ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye gufasha uturere mu kwakira imisoro n’amahoro mu rwego rwo kunoza ikusanywa ry’imisoro.
Bamwe mu bacuruzi ba Musanze bakoresha indangururamajwi n’umuziki bakurura abakiriya ngo bibongerera abakiriya ariko hari abakavuga ko bibangamira abandi bacuruzi.
Kuri uyu wa gatatu harakomeza imikino y’Agaciro Development Fund,aho ikipe ya Rayon Sports iza kwisobanura na Mukurai Muhanga, mu gihe APR Fc nayo iza kuba ikina Police Fc ku Kicukiro.
Urwego rushinzwe ubuzima mu Karere ka Gastibo n’amavuriro akarimo, ku wa 18 Kanama 2015, bigiye hamwe uko babonera igisubizo impfu z’ababana n’ababyeyi bapfa babyara.
Perezida Kagame atangaza ko nta mpaka zari zikwiriye kubaho, kugira ngo umugore ahabwe agaciro akwiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aravuga ko mu gutanga isoko ryo kuba isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika hajemo ikibazo bikaba ngombwa ko riseswa rikongera gutangwa bundi bushya mu gihe ryagombye kuba ryaratangiye kubakwa muri Gicurasi 2015.
Ihuriro ry’amakoperative y’ababoshyi bo mu karere ka Ngororero ryashinze ishuli ryigisha ubukorikori ku rubyiruko n’abakuze babyifuza, mu rwego rwo kuzamura ishoramari ry’akarere.
Ikigo cy’ikoranabuhanga, RwandaOnline Platform Ltd, cyamurikiye abakozi b’Akarere ka Gicumbi, kuri uyu wa 18 Kanama 2015, urubuga rwitwa www.irembo.gov.rw ruzajya rufasha abaturage guhabwa serivisi mu buryo buboroheye.
Abakozi b’akarere ka Nyaruguru kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere, basobanuriwe itegeko rishya ribagenga mu mirimo yabo ya buri munsi.
Mu gihe habura amezi hafi atatu ngo isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi ku izina rya Tour du Rwanda ngo ritangire,ubu hamaze gushyirwaho umutoza uzaba utoza iyo kipe ariwe Sterling Magnell
Aborozi mu karere ka Ngoma barashima ubwisungane mu kuvuza amatungo, kuko ubyaje inka bayibaze atakishyura ibihumbi 50 yishyura bitanu gusa.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro basanga abagore bakwiye gutinyuka na bo bagashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ari hamwe mu hasigaye hava inyungu nyinshi.
Ibura y’amazi muri iki gihe k’impeshyi ryatumye abatuye mu mu karere ka Gicumbi bayoboka imigezi n’ibishanga, ku buryo abatabishoboye bagura ijerekani ku mafaranga 400.
Mu mikino ihuje abasirikare bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba yatangiye kuri iki cyumweru tariki 16 z’ukwa munani 2015,abakinnyi bahagarariye u Rwanda batangiye begukana intsinzi aho mu mukino wa Basketball na Handball batangiye batsinda naho Netball baza kunyagirwa na Uganda,mu mikino izasozwa taliki ya 28 Kanama 2015.
Nyuma y’imyaka 5 inyubako za Hoteli Kivu Marina Bay yo mu Karere ka Rusizi zarahagaze kubera imicungire mibi, ubu imirimo yo kuyubaka yongeye gusubukurwa.
Ifu y’igikoma yitiranywa na SOSOMA yadutse mu karere ka Nyanza, yateje ikibazo mu baturage bavuga ko bayiguze bayizeye ariko nyuma ikaza kubagiraho ingaruka.
Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro bavuga ko kutitwara neza mu kwesa imihigo ari ihindurwa mirimo rya hato na ho bakorerwaga ariko ubuyobozi bwo ntububyemera.
Abaturage bakorera imirimo itandukanye mu Mujyi wa Rwamagana baravuga ko muri iyi mpeshyi bugarijwe n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, kandi bikaba bikomeje kubatera igihombo kuko hari n’igihe bamara umunsi wose badakoze.
Ku munsi wa kabiri w’imikino y’Agaciro Development Fund,ikipe ya Rayon Sports itangiye itsinda ikipe y’Amagaju iyisanze iwayo mu Karere ka Nyamagabe,aho yayitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe n’umukinnyi uri mu igerageza witwa Davies.
Inzu y’ubucuruzi y’Uwitwa Ndagijimana Athanase yubakwaga munsi y’isoko rya Muhanga iraguye ikomeretsa umukozi umwe mu bayikoragaho.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Nyanza basoje ku wa 14 Kanama 2015 ibikorwa by’itorero ry’Igihugu bari bamazemo icyumweru bihwitura ku birebana n’indangagaciro na kirazira bigomba kubaranga mu kazi.
Ababyeyi bo mu karere ka Gicumbi bigishwa kumenya gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana babo babashe gukura neza, biciye muri gahunda y’igikoni cy’umududugudu.
Mu biganiro byahuje abamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi n’Ubuyobozi bwa Polisi ku wa 15 Kanama 2015; mu nzu mberabyombi y’akarere, abamotari bagaragaje impungenge ku batwara badafite ibyangombwa bavuga ko bakora amakosa mu muhanda, bakanduza isura y’abandi.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gisagara baravuga ko bagifite imbogamizi yo guharirwa imirimo myinshi y’urugo n’abagabo hitwajwe umuco.
Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 16 Kanama 2015, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Miss Agasaro Nadia Farida.
Urubyiruko rucuruza amafilimi n’indirimbo Nyarwanda baravuga ko ibura ry’umuriro rikabije ririkubagusha mu gihombo kuko barya aruko bakoze none ngo ntibagikora.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama abakirisitu gaturika basaga 30.000 bari bateraniye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu isengesho ryo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maria.
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza yari yakomeje,aho ikipe ya Manchester City ku kibuga cyayo yanyagiye ikipe ya Chelsea ibitego 3-0,mu mukino w’umunsi wa kabiri w’iyo shampiona.
Kuri uyu wa 15 Kanama 2015, kuri Paruwasi ya Congo-Nil hateranaga abakirisitu ba Kiliziya Gatorika mu Ntara y’Iburengerazuba bizihiza umunsi wa w’iryanwa mu ijuru rya Bikiramariya bita “Assomption” maze Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Msgr Alexis Habiyambere anenga abatitwara gikirisitu mu miryango abasaba guhindura (…)
Ku munsi wa mbere w’imikino y’Agaciro Development Fund yabaye kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Mukura yaje kwihererana ikipe y’Amagaju iyinyagira ibiotego 4-0, mu gihe ikipe ya Marines yasubiye mu cyicro cya kabiri yaje gutsinda Musanze 1-0
Kuri uyu wa 14 Kanama 2015 abakozi b’akarere ka Gakenke bari mu mwiherero n’ubuyobozi hamwe na njyanama, wo kwibukiranya inshingano z’abayobozi mu buryo bw’imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, hanagaragazwa amakosa yakozwe n’abakozi b’akarere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.
Mu gihe bamwe mu bakoresha umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Rwimiyaga bavuga ko ubura cyane bitewe n’imashini bita “transformateur” ifite ikibazo, ubuyobozi bwa REG bwo buvuga ko biterwa n’ubwinshi bw’ibyuma bishya imyaka.
Mu nama yahuje abamotari bo mu Karere ka Kirehe n’ubuyobozi bwa Polisi kuri uyu wa 15 Kanama 2015, Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, Spt Christian Safari, yabasabye kurangwa n’isuku no kubumbatira umutekano.
Imiryango 102 yo Mirenge ya Shyogwe na Cyeza mu Karere ka Muhanga, ku wa 15 Kanama 2015 yagabiwe inka 51 ziswe iz’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo yikure mu bukene.
Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, RNRA, mu Ntara y’Uburengerazuba buravuga ko ivugururwa ry’abakozi ba Leta ryatwaye abakozi bahuguriwe iby’ubutaka muri iyi Ntara.
Habyarimana Jovith ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi mu Karere ka Nyamasheke, ubwo batahaga inyubako nshya ya Sacco ya Gihombo kuri uyu wa 15 Kanama 2015 yavuze ko nta shema kakuye mu kuba umwaka ushize kari ku mwanya wa 17 none kakaba kaje ku wa 16 mu mihigo ya 2014-2015.
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless ni we wegukanye ku uru wa 15 Kanama 2015, intsinzi ya Primus Guma Guma Super Star, ku nshuro yayo ya gatanu nyuma y’urugendo rutamworoheye na gato dore ko igeze hagati yari yasezeye bikaza kurangira asubiyemo.
Umwanditsi Nizeyimana tariki ya 14 Kanama 2015 yamurikiye Abanyarubavu igitabo “Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo” gikubiyemo amateka y’u Rwanda.
Abahinzi b’ikawa nziza kurusha izindi bo mu karere ka Nyamagabe, umwaka urashize bagerageza kwishyuza NAEB amafaranga y’ibihembo by’ikawa zabo.
Abikorera bo mu karere ka Ruhango, biyemeje gukora ibishoboka byose ngo gare y’akarere ka Ruhango yubakwe vuba itangire gukoreshwa harimo n’uruhare rwabo rugera kuri 55%
Madame Jeannette Kagame arasaba abakobwa kutatinya ikoranabuhanga, ahubwo ko bagomba kurikoresha bavumbura udushya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga, babasaba kubaha akazi k’inzego z’umutekano.