Musenyeri Nzakamwita yasabye abantu guharanira agaciro baremanywe
Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Diyoseze ya Byumba yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare guharanira agaciro baremanywe Yezu yabasubije bigoranye.
Yabibasabye kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Mata, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rw’Akarere ka Nyagatare.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kiyombe, ahari uwributso rushyinguyemo imibiri bitatu y’Abatutsi bishwe muri jenoside.
Musenyeri Nzakamwita avuga ko abantu biyambuye agaciro baremanywe bwa mbere Adam na Eva bakora icyaha. Ngo byongeye kuba mu Rwanda mu 1994 ubwo Abatutsi bakorerwaga jenoside.
Musenyeri Nzakamwita yasabye abantu guharanira agaciro baremanywe, agira ati “Turasabwa guharanira agaciro Yezu Kristu yadusubije bimugoye, Adam na Eva barakirengagije ndetse muri 94 Abanyarwanda barakirengagiza.”
Musenyeri Nzakamwita avuga ko nyuma y’uko Yezu asubiza abantu agaciro baremanywe, yabasigiye itegeko ngenderwaho ari ryo “Urukundo”.
Asaba abantu gufatanya iri tegeko Yezu yasize, abaricaho bakagaruka kugira ngo batazapfana icyaha.
Uyu mwaka ngo harazirikanwa impuhwe z’Imana zibonerwa muri Yezu Kristu.
Yasabye abantu kugaragaza impuhwe z’Imana, bakagira ibikorwa by’urukundo no kurangwa n’impuhwe.
Agira ati “Biradusaba kurangwa n’impuhwe. Icyo Imana ishaka ni uko tugera iwayo tugakurikira Yezu wadusubije agaciro twiyambuye n’ubu tukiyambura iyo ducumuye.”
Musenyeri Nzakamwita yibukije abaturage ko Imana yemeye kubabarira abantu ibakingurira ijuru, ariko ko rizinjirwamo n’uwemeye izo mbabazi, akicuza.
Yongeye gusaba abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’Abanyarwanda bose, kumva gahunda abayobozi bababwira yo kwikosora, bakareka ikibi bagaharanira icyiza.
Ngo nihakurikizwa gahunda z’ubuyobozi, hazubakwa u Rwanda rushya ruzira amakimbirane n’irondakarere, haharanirwa amajyambere y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|