Ruhango: Reba ibikorwa by’asaga Miliyari Enye bagezeho umwaka ushize

Akarere ka Ruhango karishimira ibikorwa by’iterambere kagezeho uyu mwaka, byatwaye arenga Miliyari enye, mu bfatanye bw’abikorera na Leta.

Mu byo Akarere kishimira, harimo kuba karabaye aka mbere mu kubaka Ikibuga cyo gufasha abaturage, gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kigezweho, kimeze nk’icyubatswe i Kigali.

Ni Ikibuga kije nyuma y’uko Polisi y’ u Rwanda itangije bene ubwo buryo, aho abaskorera izo mpushya bazajya bitoreza ku kibuga cyuzuye i Gitisi mu Ruhango, kuko cyubatswe neza nk’icyo mu Busanza, cyatwaye asaga miliyoni 300frw.

Abikorera bagize urugaga PSF nabo bubatse inyubako igeretse gatatu muri gare ya Ruhango, ubu yatangiye gukorerwamo, kugira ngo ifashe abahagenda, kubona serivisi nziza, ikaba yaruzuye itwaye asaga Miliyoni 700frw.

Hubatswe kandi umuhanda wa waburimbo wa Kilometero enye n’igice, wa Kibingo-Buhoro, uzafasha ubuhahirane, ukaba ucaniye ku buryo uzafasha mu gucunga umutekano w’abawukoresha nijoro, ubuhahirane n’ubukerarugendo, watwaye asaga Miliyari eshatu frw.

Hubatswe ibiraro birimo icya Kihene cyatwaye asaga miliyoni 500.frw cyo gufasha imigenderanire n’imihahiranire na Gitwe werekeza Birambo- Karongi. N’iteme rya Ntosho rya miliyoni 75frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ibyo bikorwa byose bizaniye inyungu abaturage, kandi ko byakozwe kuko u Rwanda rutekanye nyuma y’imyaka 32 rwibohoye, agashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka