Baranengwa kugaragaza gukunda gusenga ariko ntibasabe imbabazi

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga ko bigayitse kuba hari abantu bitabira gusenga nyamara ntibitabire gusaba imbabazi abo biciye.

Guverineri Mukandasira avuga ko hari uduce dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba yagiye anyuramo akabwirwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko babuze abaza kubasaba imbabazi mu gihe bo biteguye kuzitanga.

Guverineri Mukandasira Caritas anenga abantu badasiba mu masengesho ariko ntibitabire gusaba imbabazi abo biciye.
Guverineri Mukandasira Caritas anenga abantu badasiba mu masengesho ariko ntibitabire gusaba imbabazi abo biciye.

Agira ati “Ubu uko turi aha twese umuntu ashyizeho akamashini, yasanga buri wese ku cyumweru, ku wa gatandatu cyangwa ku wa gatanu afite aho yerekeza ajya gushaka Imana, ariko ugasanga ntawe utera intambwe ajya gusaba imbabazi mugenzi we yiciye! Kandi ngo turashaka Imana, turashaka ijuru.”

Akomeza avuga ko imyaka igera kuri 22 ishize mu Rwanda habaye Jenoside, nta wakagombye kuba agitsimbaraye ku bitekerezo nk’ibyo. Agasaba ko buri wese kwicara akitekerezaho akareba uburemere bw’ibyabaye.

Abarokotse Jenoside yakorewe Aabatutsibavuga ko nta wakwima imbabazi uzimusabye, nk’uko byemezwa n’umwe muri bo witwa Kalisa Julien.

Ati “Ntibyapfa gushoboka ko umuntu aza kukwaka imbabazi ngo uzimwime kandi rwose abarokotse turiteguye kuziha uzazisaba wese.”

Kampeta Liberée nawe warokotse, avuga ko umuntu abashije kubona abamuhemukiye bose bamusaba imbabazi, nyuma yo kuzibaha byamufasha kuruhuka.

Ati “Uzarebe nawe umuntu aguhemukiye akicecekera, bikugumamo, ariko umuntu aje akakwegera akaubwira ati ndasaba imbabazi z’ibyo nagukoreye, wumva.”

Aba baturage bavuga ko gusaba imbabazi abiciwe gusa, kuko n’abishe byatuma bumva hari umutwaro batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega gusaba imbabazi ni ubutwari. Ntago burya ari ubonetse wese ubishobora. Bisaba kwirwanya kandi ukitsinda. urwo rero ni rwo rugamba rukomeye , bisaba gukora urugendo mu mutima ariko rero n’abanyamadini babigiramo uruhare iyo bigisha imibereho ya Yezu cg Yesu bakigumira mu byabereye i Nazareti, gorgotha, n’ahandi... nyamara ntibabihuze n’ubuzima n’imibereho yacu nk’abanyarwanda ubwabyo biba ari ikibazo. Nibahindure uburyo bw’imyigishirize basobanurire abantu, babafashe kuko burya gusaba imbabazi ntibiruhura uwahemukiwe gusa n’uwahemutse nawe araruhuka!! erega mubabona bagenda mukagirango bo ntibikoreye umuzigo ? ? Guhura n’uwo wahemukiye ubizi neza bitera isoni n’ikimwaro n’ikidodo ku mutima .

alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka