Ubutabera burasabwa guhangana n’icyaha cy’ipfobya rya Jenoside

Abagize inzego zitandukanye z’ubutabera mu Rwanda barasabwa guhangana n’icyaha cy’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’inshingano z’ubutabera.

Hari mu biganiro ku ngengabitekerezo ya Jenoside byahuje abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha Bukuru na Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Mata 2016.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege, bari bitabiriye ibi biganiro.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, bari bitabiriye ibi biganiro.

Dr Bideri Diogene wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga binyuze mu nyandiko, abanyabwenge n’abanyapolitike babikora bagamije inyungu zabo bwite.

Muri ibi biganiro, Dr Bideri yatanze ingero z’abantu, Leta, n’abanyabwenge bagikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko benshi mu bapfobya Jenoside bagoreka nkana amateka yayo, abicanyi bagahinduka abishwe ndetse ngo bakanahakana umubare w’Abatutsi bishwe bavuga ko ubutegetsi buriho mu Rwanda ari bwo bwawushyizeho.

Dr Bideri Diogene asaba inzego z'ubutabera guhangana n'icyaha cy'ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Bideri Diogene asaba inzego z’ubutabera guhangana n’icyaha cy’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati ”Urwego rw’ubutabera rufite umwihariko mu guhangana n’icyaha cya Jenoside, ipfobya n’ihakana byayo kuko ari rwo rushinzwe guca umuco wo kudahana no gushyiraho amategeko agamije guhangana n’iki cyaha. Birasaba rero ko uru rwego rwafata ingamba ku nzego zitandukanye haba ku rwego rw’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.”

Dr Bideri asaba ko Leta yashyira imbaraga mu gusaba ibihugu n’imiryango itandukanye bitarashyira mu mategeko yabyo itegeko rihana icyaha cya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo kubyihutisha kuko icyaha cya Jenoside kitagira imipaka.

Ati ”Ntabwo dukwiye gutegereza igihe bazabikorera, dukwiye kugira icyo dukora kugira ngo abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino, bacirwe imanza cyangwa boherezwe mu Rwanda.”

Abakora mu nzego z'ubutabera bitabiriye ibiganiro byo kwibuka.
Abakora mu nzego z’ubutabera bitabiriye ibiganiro byo kwibuka.

Dr Bideri avuga ko kurwanya Jenoside atari iby’urwego rw’ubutabera gusa cyangwa Leta muri rusange ahubwo ngo ni ibya buri wese. Yavuze ko hakwiye gukoreshwa imbaraga nyinshi kuko ngo abahakana Jenoside n’abayipfobya bakora ijoro n’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka