Abarokotse barizezwa imbaraga mu gushyingura ababo mu cyubahiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko bugiye gukora ibishoboka byose, kugira ngo imibiri itarashyingurwa mu cybahiro ishyingurwe.

Ubuyobozi bubitangaje nyuma y’aho muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bakomeje kugaragaza ko babazwa cyane no kubona hari imibiri y’ababo igishyinguye nabi, bagasaba ko yakwimurirwa mu nzibutso zimeze neza, kugira ngo ababo basubizwe agaciro bambuwe.

Abaturage abasaba abayobozi kubafasha imibiri y'ababo igashyingurwa mu cyubahiro.
Abaturage abasaba abayobozi kubafasha imibiri y’ababo igashyingurwa mu cyubahiro.

Muragane Francois, utuye mu kagari ka Nyagisozi umurenge wa Ntongwe, avuga ko afite umuryango we urimo se, barumuna be n’abakuru be yakuye mu miringoti akabashyingura munsi y’aho atuye mu mudugudu wa Karama.

Agira ati “Imvura iragwa tugahangayika, kuko amazi yinjira muri iyo mva kuko ntimeze neza, twabikoze mu buryo bwo kwirwanaho gusa.”

Avuga ko kubera imiterere y’aho ababo bashyinguye, kenshi mu bihe nk’ibi bibagiraho ingaruka cyane.

Ati “Nk’ubu hashize ibyumweru bibiri umugore wanjye ari I Ndera kuko iyo asohotse akabona aho bashyinguye, ahita agira ikibazo cy’ihungabana gikomeye. Ubu mfite mushiki wanjye aba mu mutara, ariko ntashobora kudusura, kuko iyo aje akababona biba ibabzo.”

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko hagiye gukoreshwa imbaraga nyinshi iyi mibiri igashyingurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko hagiye gukoreshwa imbaraga nyinshi iyi mibiri igashyingurwa.

Mukamana Beniya, we akavuga iki kibazo kibahangayikishije cyane, buri gihe ubuyobozi bubabwira ko bizakorwa bagategereza bagaheba.

Mukaruberwa Jeanne d’Arc, uhagarariye Ibuka muri uyu murenge wa Ntongwe, avuga ko iki kibazo kizwi, gusa ngo ntibiba byoroshye ko imibiri yose yahita yimurirwa rimwe kuko no kuyitunganya biba bitoroshye.

Avuga ko imibiri yo muri uyu murenge igomba gushyingurwa mu rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri i Kinazi. Gusa ngo kushyingurira rimwe ntibyakoroha, kuko bagenda basaranganya igihe n’indi mirenge yo gushyingura muri uru rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, akihanganisha abarokotse Jenoside bafite ababo batarashyingurwa mu cyubahiro, ko iki gikorwa bagiye kugishyiramo imbaraga ku buryo nibura nyuma y’icyumweru kimwe kigomba kuba cyarangiye, iyi mibiri yose igashyingurwa mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka