Barwanye n’Interahamwe barazinesha Gatete na Senkware barazigoboka

Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange i Kayonza muri Jenoside ngo bari banesheje interahamwe iyo zidafashwa na Gatete na Senkware.

Gatete Jean Baptiste yayoboraga Komini Murambi mu cyari Perefegitura ya Byumba mu gihe cya Jenoside, naho Senkware Celestin ayobora Komini Kayonza yo muri Perefegitura ya Kibungo.

Ndangamira avuga ko abatutsi b'i Mukarange bari babanje kwihagararaho banesha interahamwe zigobokwa na ba burugumesitiri Gatete na Senkware.
Ndangamira avuga ko abatutsi b’i Mukarange bari babanje kwihagararaho banesha interahamwe zigobokwa na ba burugumesitiri Gatete na Senkware.

Ngo ni bo bahaye interahamwe ubufasha bituma tariki 12 Mata 1994 zibasha kwica imbaga y’Abatutsi bari bahungiye i Mukarange zibicana n’abapadiri bari banze kwitandukanya n’ababahungiyeho.

Nubwo abenshi bishwe kuri iyo tariki mbere ngo bari birwanyeho bahangana n’ibitero by’interahamwe baranazinesha nk’uko Ndangamira Faustin yabivuze kuri uyu wa 12 Mata 2016, ubwo bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye i Mukarange.

Ati “Abari baturutse i Kayonza na Kiyenzi twarabarwanyije turabanesha. Senkware aravuga ati ‘muraturwanyije muradutsinze? Tugiye kubereka’. Mu gitondo tariki 12 Mata ni bwo baje kwica.”

Abagabo n’abasore ngo barwanaga n’Interahamwe abagore n’abakobwa bakabashakira amabuye bakoreshaga kugeza bazitsinsuye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Jean Claude Murenzi, avuga ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside no kwita ku nzibutso abishwe muri Jenoside baruhukiyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Jean Claude Murenzi, avuga ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside no kwita ku nzibutso abishwe muri Jenoside baruhukiyemo.

Gusa, ba burugumesitiri Gatete na Senkware bamaze guha izo nterahamwe ubufasha bw’abasirikari n’amagerenade zarushije imbaraga abo batutsi zitangira kubica tariki 12 nk’uko Kibukayire Anonciata waharokokeye abivuga.

Ati “Twashyiraga abasore n’abagabo amabuye bakarwana n’ibitero barabitsinsura babigeza Gahushyi. Tariki 12 bya bitero byaje biri kumwe n’abasirikari batangira gutega amagerenade mu kibuga, abasore twabashyira amabuye bakwiruka bajya kubarwanya bakaba baguye muri gerenade tubona ko byarangiye batangira kutwica.”

Kwibuka i Mukarange byahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 22 y’abazize Jenoside yabonetse itari yagashyingurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza kwita ku barokotse Jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo, by’umwihariko hakanashyirwa imbaraga mu gutunganya inzibutso “kuko nta kindi inzirakarengane zishwe muri Jenoside zakorerwa kitari ukuzisubiza agaciro zishyingurwa mu cyubahiro kandi neza.”

Bashyingura mu cyubahiro imibiri 22 yabonetse.
Bashyingura mu cyubahiro imibiri 22 yabonetse.

Iyo mibiri yashyinguwe isanze indi isaga ibihumbi 12 ishyinguye mu Rwibutso rwa Mukarange. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko hari gahunda yo kubaka urwo rwibutso kimwe n’izindi ziri muri ako karere kugira ngo zijyane n’igihe kandi zishobore kubika neza amateka ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka