Bafata kwibuka nk’ikimenyetso kibahamiriza ko Jenoside yabaye
Abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko kwibuka ari ikimenyetso kibahamiriza ko iyo Jenoside yabaye koko.
Muri abo bana ngo hari abumvaga amateka ya Jenoside nk’inkuru zisanzwe ntibayahe agaciro cyane, bitewe n’uko yabaye bataravuka.

Cyakora, ngo ubuhamya n’ibiganiro bitangirwa muri gahunda zo kwibuka abazize Jenoside biba buri mwaka bigenda bibafasha kumva no kwemera ko Jenoside yakorewe Abatutse yabayeho koko.
Umuhoza Hebrine, w’imyaka 19, agira ati “Nta gihamya mfite ko Jenoside yabaye, nshobora kubyumva nka filimi kuko [igihe yabaga] ntari mpari. Ariko ibimenyetso bigenda biza buri mwaka uko twibuka ni ko tugenda twemera ko Jenoside yabaye, no ku mafilimi turabibona.”
Nubwo abo bana bavutse nyuma ya Jenoside bavuga ko amateka y’u Rwanda afite ikintu kinini avuze kuri bo, Mugabekazi wavutse nyuma gato y’uko Jenoside ihagarikwa avuga ko iyo bumvise ubwicanyi bw’indengakamere Abatutsi bakorewe muri Jenoside bituma bashaka kumenya uko ubwo bwicanyi bwatangiye n’icyabuteye.

Ati “Iyo twumvise ubwicanyi ndengakamere bwabaye tugerageza kumenya uko byagenze n’uko abantu bishwe. Ntabwo uba wiyumvisha neza ukuntu umuntu yafataga umuhoro akaba yatema undi.”
U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu nsanganyamatsiko yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuba bamwe mu bana bavutse nyuma y’iyo Jenoside badasobanukiwe amateka yayo ngo bishobora kuba intandaro yo kubayobya.
Hari ababyeyi basanga abantu bakuru b’inyangamugayo bakwiye kujya bahuriza hamwe urubyiruko rukigishwa amateka yaranze u Rwanda, kugira ngo hatagira urumeneramo akarutoza ingengabitekerezo yasubiza u Rwanda mu icuraburindi nk’uko Muyombya Felecien w’i Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro abivuga.
Nubwo bamwe mu bana badasobanukiwe ayo mateka, ngo nta ngengabitekerezo ya Jenoside ibarangwaho nk’uko bamwe mu babyeyi babihamya.

Bemeza ko iyo ngengabitekerezo isigaye mu bantu bakuru, ku buryo urubiruko rukwiye kwitwararika ku byo rubwirwa n’ababyeyi rukabamaganira kure igihe bashaka kurubibamo amacakubiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|