Akarere ka Rusizi kemeye ko kagize intege nke mu kubaka umuhanda Gihundwe - Busekanka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemereye Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari ya Leta (PAC) ko bwagize intege nke mu kurangiza ku gihe icyiciro cya mbere cy’umuhanda Gihundwe-Busekanka.
Depite Marie Claire Uwumuremyi yabajije ubuyobozi bw’akarere impamvu uyu muhanda wadindiye, ndetse na rwiyemezamirimo wari watangiye imirimo akaza kuyihagarika.
Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwasanze uyu muhanda ugeze ku kigero cya 44,49% kandi waragombaga kuba waruzuye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwavuze ko idindira ry’uyu mushinga ryatewe ahanini no kutabona amafaranga ahagije yo gukomeza ibikorwa byo kuwubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yagize ati: “Ni byo, uyu muhanda waradindiye kuko twawutangiye mu mwaka wa 2023, tukawukora dukoresheje ingengo y’imari twari twagenewe, ariko mu mwaka wa 2024 amafaranga ararangira.”
Yakomeje avuga ko nyuma yaho akarere kahise gashaka andi mafaranga ava mu misoro kinjiza kugira ngo imirimo ikomeze, ariko kagira ikibazo cy’uko ayo mafaranga atari ahagije.
Yagize ati: “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 twawushyize mu bikorwa bigomba kwihutishwa. Twumvikanye na rwiyemezamirimo ko nitubona ingengo y’imari ihagije, uyu muhanda utazarenga muri Nzeri utararangiye.”
Nubwo ubuyobozi bw’akarere bwatanze ibisobanuro ku idindira ry’uyu muhanda, ntibwagaragaje ingengo y’imari yose yari yarateganyijwe kuwubaka ndetse n’amafaranga asigaye akenewe kugira ngo urangire.
Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 8.5, ukaba ugamije korohereza abaturage bo ku kirwa cya Nkombo kugeza ibicuruzwa byabo mu Mujyi wa Rusizi.
Uyu mushinga wari watanzweho icyifuzo n’abaturage bo ku Nkombo, banawugejeje kuri Perezida wa Repubulika, wari wasabye ko Akarere ka Rusizi kuwushyira mu bikorwa byihutirwa bitewe n’ingorane abo baturage bahura na zo mu kugera mu Mujyi wa Rusizi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|