Kuvugisha ukuri ku byo yakoze muri Jenoside byaramubohoye
Pariti Emmanuel, umwe mu bakoze Jenoside bagasaba imbabazi bagafungurwa, avuga ko kuvugisha ukuri ku byo yakoze byamubohoye ariko bimuca ku ncuti.
Atuye mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, utuwemo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakoze Jenoside.

Avuga ko gukomeza kuvuga ukuri kose ku byabaye muri Jenoside, bituma bagenzi be bayikoze bakemera icyaha bagafungurwa, bamureba nabi yagera aho bari bakamwishisha.
Yagize ati “Ndakubwira ukuri hari na bamwe banyikuyeho, nagera aho baganira bagahigima, bagahita baceceka kuko bazi ko ibitekerezo byanjye bitakiri nk’ibyabo.”
Uyu mugabo abarokotse batangira ubuhamya bavuga ko yagororotse kandi ko babanye neza aho batuye, avuga ko abo bakoranye Jenoside hari abagifite imyumvire irimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Harimo abo usanga bambwira ngo nkomeze nturane na bariya barokotse nzabona ubugome bwabo, n’ibindi byinshi bibi. Ariko icyo njye nkora ndabasobanurira nkabagarura mu nzira ku buryo hari bamwe bagenda bava ku izima bagahinduka.”
Pariti avuga ko yirinda icyakomeretsa abo yakoreye Jenoside, akirinda icyamusubiza mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kuko ngo iyo atekereje ibyo yakoze yumva ibintu bimugurumanamo akabona amashusho y’inzirakarengane uko zicwaga muri Jenoside.
Abarokotse Jenoside batuye muri uyu mudugudu, bavuga ko byabafashije kubabarira kandi ko babanye neza n’ababahekuye babicira ababo muri Jenoside.

Bemeza ko hari abakoze Jenoside bahindutse ku buryo imibanire yabo muri uyu mudugudu ari ntamakemwa, barangwa no gufatanya, gushyira hamwe no gutabarana ku buryo babababariye.
Gitembe Vestine umwe mu barokotse Jenoside utuye muri uyu mudugudu, avuga ko mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ababahemukiye batabatererana kandi ko babona baragororotse kuko baba babahumuriza ari na ko bakomeza kugaragaza ibikorwa byo kwicuza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|