Abato barasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwasabwe kurwanya ibitekerezo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside bigifitwe na bamwe mu bantu bakuze.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Murambi, ubu ni mu karere ka Gatsibo.

Imibiri 59 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro.
Imibiri 59 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro.

Muri iki gikorwa, hashyinguwe imibiri 59 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruri muri aka karere.

Gasana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishwa igacengera, bityo asaba abakiri bato kurwanya bivuye inyuma aho yava hose, ahubwo bakitabira ibikorwa byo kwibuka baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Turasaba abakiri bato kutagendera ku bitekerezo by’abakuru bitubaka, ahubwo bagafata kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’urukingo rubarinda kuzasubira mu byabaye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kandi buvuga ko kwibuka neza ni ukurushaho gukora kugira ngo ibihe byo kwibuka bijye bisanga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeye mu mitima no mu mibereho.

Aha ni ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.
Aha ni ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.

Mu buhamya bwatanzwe na Padiri Rutinduka Laurent wavukiye muri aka gace, by’umwihariko waniganye amashuri abanza na Burugumesitiri Jean Baptiste Gatete ufatwa nk’uri ku isonga mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi, bwagaragaje ko Jenoside yateguwe.

Ati “Jenoside yakorewe muri aka gace yateguwe kuva cyera kandi yitabiriwe n’ibyiciro byose kuva ku buyobozi kugera ku miryango. Ni yo mpamvu yatumye hapfa abantu benshi kandi mu gihe gito cyane.”

Gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gatsibo bitangizwa n’ijoro ryo kwibuka riba tariki ya 10 Mata. Muri iri joro, hibukwa imbaga y’Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Kiziguro tariki ya 10 Mata 1994.

Komine Murambi yahoze igizwe n’amasegiteri 14. Muri ayo masegiteri yose, Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yari yaratojemo interahamwe zirenga 2100, kuko ngo nibura buri segiteri yagombaga kugira interahamwe 150.

Izo nterahamwe zose zifatanije n’impuzamugambi zo mu ishyaka CDR ndetse n’undi mutwe wari wariyise interamwete zari zigizwe n’interahamwe z’igitsina gore, bishe Abatutsi barenga 14.380 bahoze batuye muri aka gace.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka