Kwigisha abana amateka ya Jenoside bizabafasha kwirinda ababashuka

Ndayisaba Fabrice uhagarariye Ndayisaba Fabrice Foundation, yatangaje ko kwigisha abana bato amateka ya Jenoside, bizabafasha kwirinda ababashuka babashyiramo ingengabitekerezo yayo.

Yabitangarije mu muhango wo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mata 2016, aho abana bagize Ndayisaba Fabrice foundation, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Iki gikorwa cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka.
Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Yagize ati “Ni byiza ko nk’ abana twiga amateka y’igihugu cyacu tukayamenya, kuko nk’abana tukiri bato dushobora gushukwa ku buryo bworoshye, batwinjizamo ingegabitekerezo ya Jenoside.”

Ndayisaba akomeza atangaza ko iyo abana bamaze kwibonera amateka yabo, bituma bamenya ukuri, bigatuma nta wundi wabashuka agamije kongera kubashora mu nzira mbi.
Yongeraho kandi ko iki gikorwa bakoze , ari inzira nziza yo guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside biciye mu bana bakiri bato.

Abana bafatanyije na Miss Rwanda bashyize indabo ku mva zirimo imibiri y'abashyinguye muri uru rwibutso.
Abana bafatanyije na Miss Rwanda bashyize indabo ku mva zirimo imibiri y’abashyinguye muri uru rwibutso.

Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka abana n’ ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyo kwibuka gikomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, aho bashyize indabyo ku rwibutso bunamira inzirakarengane zirenga ibihmbi bitanu zishyinguye muri uru rwibutso.

Aba bana kandi basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Ntarama, basobanurirwa amateka mabi ndetse n’ubugome ndengakamere abatutsi bakorewe, aho by’umwihariko muri uru rwibutso hagaragaramo ubugome bukabije bwakorewe abana bato, aba bana baboneraho no gutera inkunga uru rwibutso ingana n’amafaranga ibihumbi 50Frw.

Bafashe umunota wo kwibuka.
Bafashe umunota wo kwibuka.

Umwe mu Bana bagize Ndayisaba Fabrice Foundation, yatangarije Kigali Today ko nk’abana bato, uru ruzinduko barukuyemo isomo ryo kwimakaza urukundo, kuko bigaragara ko arirwo rwabuze mu Banyarwanda, bigatuma bicana.

Ni ku nshuro ya gatandatu abana bahuriye muri Ndayisaba Fabrice Foundation basuye urwibutso, aho buri mwaka mu kwezi kwa Mata bagena urwibutso bagomba gusura.

Mu kwezi kwa Kamena bagategura imikino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bigamije kwibuka, bakanakusanya inkunga y’amafaranga yo gufasha imwe mu miryango itifashije yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka