Amazi y’Ikivu yahinduye ibara bitunguranye

Kuva tariki ya 10 Mata 2016 amazi y’Ikiyaga cya Kivu yahinduye ibara asa n’icyatsi mu gihe yari asanzwe ari ubururu.

Bamwe mu baturage bavuga ko byaba byatewe n’imihindagurikire y’ikirunga nubwo bamwe bakurikiranira hafi amazi y’Ikivu babihakana bavuga ko biterwa n’ibihe hamwe n’isuri ijya mu kiyaga.

Amazi y'Ikivu yataye ibara ryayo ry'ubururu ahinduka icyatsi kibisi.
Amazi y’Ikivu yataye ibara ryayo ry’ubururu ahinduka icyatsi kibisi.

Impuguke mu kigo kigukirana ibirunga mu Mujyi wa Goma, Charles Balagizi, avuga ko guhindura ibara kw’amazi y’Ikivu bishobora guterwa n’imihindagurikire y’amazi yari hasi yaje hejuru naho ayo hejuru akajya hasi.

Agira ati «Bibaho ko amazi yo mu kiyaga ajya yihindagura, kandi amazi yo hasi aba arimo ibimera (algues) ku buryo bizamutse bihindura ibara. »

Balagizi ahakana ko guhindura ibara kw’amazi mu kiyaga cya Kivu bifite aho bihurira n’ibirunga byongeye kugaragaza ibimenyetso byo kuruka.

Abaturage bavuga ko guhinduka kw’amazi y’ikirunga bishobora kuba bifite aho bihurira n’imihindagurikire y’ibirunga babishingira ku kuba munsi y’Ikivu haba harimo ibirunga, mu gihe imihindagurikire y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira bigize impinduka mu Kivu hakaba haba ibibazo bidakomeye.

Amazi y'Ikivu yahinduye ibara bitunguranye.
Amazi y’Ikivu yahinduye ibara bitunguranye.

Dr Dushime Dyrckx umuyobozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Karere ka Rubavu, akaba n’impugucye ikurikirana ibiza, avuga ko guhindura isura kw’amazi y’ikivu bidateye bijyana n’igihe kandi bidateye ikibazo.

Ati "Guhindura ibara ku mazi birasanzwe kuko iyo atabaye ubururu aba icyatsi cyangwa nk’ikigina bitewe n’ikirere cyangwa ibintu byagiye mu mazi."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ehe!! Birabibyuya ntibibemaraso Imana idufashe Itaba Gaz Mehtane!

Asaba Alphonsi yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Ni hatali turusheho gusenga

rosy yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Impamvu iroroshye kuyumva muri iyi minsi y’imvura nyinshi buriya hagiyemo amafumbire menshi (nutrients) bitewe n’isuri maze bitera icyo bita bloom proliferation of green algae kuko amazi yo mu bisanzwe nta bara agira asa n’ibiyarimo. Mu bisanzwe blue algae nizo zari zisanzwe ari nyinshi none buriya byahindutse ariko zihita zipfa kuko ibyo zirya byazanywe nisuri bizahita bishira nazo zibure uko zikomeza kubaho ku bwinshi. N’ubundi zari zisanzwe zihari ariko domination ya color yazo ikaburizwa na blue kuko arizo zari zisanzwe ari nyinshi.

Kiki yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

najye mperutse kubibona mbwira uwo turikumwe nti amazi yakeye

Claude yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Reka nibazire dr havugimana. Ziriya mouvements sous marin ntizishobora gutuma gaz methane izamuka. Biramutse na byo byabayeho twabyitwaramo dute? Byazashyira bigakemuka se?

mugabekazi donatille yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Byaba byiza hakozwe analyse muri labo kugirango hamenyekane ubwoko ningano ya components zatumye ariya mazi ahinduka kugirango hafatwe ingamba zimikoreshereze yayo ejo atagira ingaruka mbi ku bayakoresha akiri umwimerere

mugabekazi donatille yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

The cause of Kivu lake water turning from blue to greenish may be due to underwater earthquake that brings bottom water to the lake surface! In fact, bottom water contains more algae than surface water. That is my point of view!

Hakizimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

EH? NI UKUBISENGERA BITABA ARI GAZ METHANE ITANGIYE GUTERA IBIBAZO...

c yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ivyo shoboka nuko iyo hagira habe eruption d’un volcan mbere ko biseruka habaho tremblement zikomeye zishobora kuba arizo bigatuma couche yo hasi mu kiyaga izamuka nayo kenshi isa n’icatsi kuko niho haba dépôt zibintu vyinshi hasa nico nokwita ubukoko rero nivyo vyatumye amazi ahinduka icatsi

kwizera j’bosco yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

HUM! KO NGIZE AKOBA RA! NI UGUSENGA BITABA ARI GAZ METHANE ITANGIYE GUTERA IKIBAZO...

c yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Never New. Ibi birasanzwe.

jkk yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka