Yishe umugore we amuhoye igiti yacanye batabyumikanyeho
Mutagomwa Alexis utuye mu Mudugudu w’Akagano, Akagari ka Kiyonza, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru; yishe umugore we Uwimana Donatille umujijije igiti yacanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Jules Habumugisha, yemeje aya makuru, avuga ko uyu Mutagomwa yishe umugore we mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 11 Mata 2016, ahagana mu saa mbiri za mugitodo.

Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko Mutagomwa hari aho yari yazindukiye, maze ngo agarutse asanga umugore we yacanye igiti yari yarazanye avuga ko azacyubakisha ikiraro cy’amatungo.
Ubwo ngo bahise batangira gutongana ndetse bivamo no kurwana maze ngo Mutagomwa akubita umugore we imigeri ibiri mu mbavu, ahita yitaba Imana.
Habumugisha avuga ko uyu muryango utabarirwaga mu miryango ibanye nabi, ndetse ko nta n’amakimbirane azwi yawurangwagamo.
Icyakora uyu muyobozi avuga ko uyu Mutagomwa ngo yigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe mu gihe cy’imyaka 10; gusa ngo ubu akaba yari yarakize.
Habumugisha asaba abaturage kurangwa n’ituze mu miryango yabo ndetse bagirana ikibazo bakaba bakwicara bakagishakira umuti, hatabayeho urugomo.
Avuga ko mu gihe ubwabo baba batakiboneye umuti, bajya begera ubuyobozi bukabagira inama z’uburyo babyitwaramo, ariko ntibigere aho bavutsanya ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Eulade Gakwaya, na we yemeje aya makuru, gusa avuga ko Polisi ikirimo gukora iperereza ngo hamenyekane impamvu nyakuri yaba yateye ubu bwicanyi.
Uyu Mutagomwa wishe umugore we yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Poste ya Polisi ya Ngera, naho umurambo wa Uwimana Donatille wo wajyanwe gukorerwa isuzumwa.
Mutagomwa na Uwimana bari bafitanye abana babiri, harimo uwari ukiri ku ibere ndetse n’undi w’incuke.
Ohereza igitekerezo
|
turi muminsi yanyuma icyaba cyiza abantu nkabo bakekwaho ko bakora nkayo mahano bajye batuzwa mur gereza 4ver,abobana ubwo ntibabijyendeyemo koko?"
mugire kwihangana
Ariko se koko ni iyihe mpamvu ituma koko umuntu yica muzatubarize inyungu babibonamwo kumena amaraso? ubwo abana agize imfubyi byo bimumariye iki? ese we azuma ntazapfa ra? ese mu mbwire Imana ko yagowe izababarira bene abo ko usaba imbabazi umuzima uwapfuye we wazimusaba gute ? ni ukuri bene abo ntibakabe mu bantu .
Arikose kwica bimaze iki? kuvutsa umuntu ubuzima utamuhaye ? ariko BIBILIYA ivuga ngo iki?mu mategeko 10 dusanga mu kuva 20ndetse no mugutegeka kwakabiri itegeko rya 5 rivunga ngo ntukice twese ko duhurira mu nsengero bitumariye iki ? ko ntarukundo koko .
Nyagasani amwakire mubayo
.