Umuryango Scaling Up Nutrition (SUN), ku uyu wa 25 Kanama 2015 watangaje ko witeguye guhangana n’imirire mibi mu Banyarwanda, wongerera ubushobozi indi miryango isanzwe muri iki gikorwa.
Itsinda rya Two 4Real na Syntex bagiye guhurira mu gitaramo muri Kaizen Club kuri uyu wa 29 Kanama 2015 mu rwego rwo kwegera abafana babo.
Abahinzi bo mu murenge wa Gashora baravuga bamaze kwiteza imbere babikesha ubuhinzi bw’imboga zitwa Amaranth zikurwamo ifu ivamo ibiribwa bitandukanye.
Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2015, isoko rya Kabeza ryamaze amasaha arenga atanu rifunze kubera ko nyiraryo atishyura imisoro.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera ruvuye Iwawa rurasaba ubuyobozi kuruba hafi kugira ngo na rwo rugere ku iterambere nk’abandi.
Umutoza wa w’imyitozo ngororamubiri Muvunyi Eric atangaza ko gukora imyitozo buri gihe ari inkingi zirinda ubuzima zikanafasha mu iterambere.
Ku wa 25 Kanama 2015, mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro habonetse umurambo w’umuntu ariko ntibashobora kumenya uwo ari we n’icyamwishe.
Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko kagiye gutangira gufata abo bukeka ko bafite uburwayi bwo mu mutwe rwo rwego rwo kubarinda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyafunze Isoko rya Kabeza kubera imisoro, abarikoreramo barigaragambya maze Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ategeka ko rifungurwa bagaha abaturage bakabanza bagashaka ahandi bakorera.
Banki y’Igihugu itangaza ko abanyamakuru bafite ubumenyi buke ku bukungu, bagabanyiriza ikizere no gutera urujijo abashoramari kubera amakuru batangaza atuzuye.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hakiri urugendo ngo ababyeyi bitabire konsa babikoranye isuku.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bufite imbwa zigera ku munani zizifashishwa mu guhangana na ba rushimusi bajyaga bahiga inyamaswa zayo.
Crystal Telecom bwatanze inyungu zirenga miliyari imwe ku baguze imigabanye muri iyi sosiyete, nyuma y’ukwezi gusa itangiye kuyishyira ku isoko.
Abana 514 mu bana 24.080 babaruwe mu kwezi kwa Kamena 2015 mu Karere ka Muhanga nibo bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ngo kubera ko nta bimenyetso bifatika.
Mu mpera z’iki cyumweru kuri Petit Stade Amahoro harakinirwa amarushanwa ya Taekwondo aterwa inkunga n’ambassade ya Korea,akazitabirwa n’abagera ku ijana.
Abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibikoresho byo mu ngo mu Murenge wa Bweramana bari mu maboko ya polisi kuva tariki 24 Kanama 2015.
Kuva tariki 11 Nzeri 2015 i Kigali hazabera inama y’iminsi ibiri izahuza impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye.
Barajiginwa Félicien w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kigina ku wa 24 Kanama 2015 bamusanze mu rutoki rw’umuturage yapfuye ariko ntibaramenya icyamwishe.
Abahingaga mu gishanga cya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ngo bafite inzara baterwa no kuba barabujijwe kugihingamo kugira ngo gitunganywe.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke batinze kwitabira mitiweli kubera amakuru anyuranye arimo n’impuha ku mpinduka muri mitiweli babwiwe.
Abikorera basaga 140 baturtse mu bihugu by’Afurika n’Aziya bari imurikagurisha ry’iminsi 10 mu Karere ka Ngoma kuva tariki 23 Kanama 2015 .
Nyumvira Emmanuel afungiye kuri sitasiyo Polisi ya Ruhango, akurikiranyweho icyaha cyo kwenga ikiyobyabwenge kitemewe n’amategeko cya kanyanga.
Ubuyobozi bwa MONUSCO bwateguje abitandaukanyije na FDLR bari mu Nkambi ya Kisangani ko itazongera kubagemurira ibiribwa kubera ubushobozi buke.
Intumwa ya AU, Alpha Oumar Konare, aratangaza ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagira uruhare runini mu guhosha intambara yo muri Sudani y’Epfo.
Ngendahayo utuye mu Murenge wa Bwisijye abasha kwinjiza ibihumbi 30 ku munsi abikuye mu migati akora mu bijumba.
Ansonsiyata Mukarugabiro wo mu karere ka Nyamagabe, atangaza ko yicuza kuba yarashatse kwivugana umugabo we kubera amakimbirane yo mu muryango.
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda mu mukino wa Handball yegukanye igikombe gihuza ingabo muri Afrika y’iburasirazuba,mu mikino yaberaga muri Uganda
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDF/ SCSC) buratangaza ko imikorere myiza iranga Ingabo z’u Rwanda ziyikomora ku mahugurwa n’amasomo zibona.
Mu gihe ishyirahamwe ryo kumasha mu Rwanda rimaze igihe gito ritangiye,abakinnyi icumi baratoranijwe ngo bitabire amahugurwa azabafasha gutoza abandi bakinnyi.
Bruco Motion ntizakora igitaramo cyo kumurika videwo y’ukwezi kwa Kanama mu rwego rwo gusobanura neza iki gikorwa kuri televiziyo.
Urwego rwunganira mu by’umutekano, Dasso, mu Karere ka Nyamasheke rworoje umukene runamwubakira ikiraro mu mpera z’iki cyumweru.
Abagore bo mukarere ka Rusizi bamaze kumenya gukoresha inguzanyo barakangurira bagenzi babo nabo gutinyuka kugana ibigo by’imari iciriritse bakaka inguzanyo.
Itorero rya Evangerical Restoration Church, Paruwasi ya Kimisagara ryateguye igiterane cy’umuryango cy’iminsi 7 kitezweho kubanisha neza imiryango.
Impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe zishimira amasomo ziri guhabwa kuko zizera ko azabafasha mu bumenyi.
Ikusanyirizo ry’amata rya Nyamabuye ryubatswe mu mwaka wa 2009 ntirikora nezakubera ikibazo cy’abarikoresha bakora n’indi mirimo.
Alpha Oumar Konare wabaye Perezida w’igihugu cya Mali, aragirana ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015, ku birebana n’amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo
Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhindura bimwe mu bice by’imihanda igize Kigali iy’abanyamaguru gusa.
Abasore babiri barwariye mu kigo nderabuzima cya Byimana, nyuma yo kunywa inzoga bakarwana n’abandi bantu batanu bakabatemagura mu ijoro rya 23 Kanama 2015.
Muri iki gitondo tariki 24 Kanama 2015 mu Muhanda Musanze –Cyanika, Twegerane yari itwawe na Konvuwayere yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima 9 barakomereka.
Minisiteri y’Urubyiruko (MYICT) itangaza ko ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera, bari mu byatumye urbyiruko rurushaho kwangirika kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) itangaza ko urubyiruko rwo mu Rwanda rufite amahirwe yose akenewe ruyabyaje umusaruro ngo rwagera ku iterambere.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze barasaba ko uruganda rwa SOTIRU bakeshaga amaramuko rukaza gufunga ko rwakongera gukora.
Muri ½ cy’amarushanwa y’Agaciro development Fund,Sunrise yasezereye Rayon Sports,yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Police Fc yasezereye Musanze
Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) irakangurira abaturage kumva ko siporo atari iy’abafite amafaranga ahubwo ko ifitiye akamaro kanini umubiri wabo.
Bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiriko tariki 22 Kanama bamwe mu rubyiruko bamuritse ibyo bagezeho bashishikariza abandi kwihangira imirimo.
Mu mahugurwa yahuje abagize urwego “DASSO” mu Karere ka Rwamagana ku wa 20 Kanama 2015, basabwe ikinyabupfura kugira ngo banoze inshingano zabo.
Niyitegeka Samuel, kuva ku wa 21 Kanama 2015 afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4, mu Mudugudu wa Rugabano mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano.