Rusizi: Baramagana Padiri Fortunatus ubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi baramagana Padiri Fortunatus Rudakemwa bashinja gushaka kongera kubabibami ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byavuzwe kuri uyu wa 10 Mata 2016 mu Kagari ka Musebeya batuyemo biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, asaba abaturage ba Nyakabuye kwima amatwi abashaka kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, asaba abaturage ba Nyakabuye kwima amatwi abashaka kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abo baturage bavugaga ko batagishaka kumva mu matwi yabo Padiri Fortunatus Rudakemwa ukomoka muri ako kagari kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yabagarura mu bihe bibi nk’ibyo banyuzemo, ashaka kongera kubabibamo.

Uwitwa Uzahirwa Pierre wo mu muryango Padiri Fortunatus akomokamo avuga ko mbere yo kujya mu Butariyani yari umwarimu atangira kubiba mu bana yigishaga ingengabitekerezo y’amoko.

Ati “Padiri Fortunatus yabaye umuyobozi wa Seminari atangira kubibamo abana yigishaga ingengabitekerezo ababwira iby’abahutu n’abatutsi. Ni ukumwumva ngo ni Padiri ariko tukibaza padiri utigisha urukundo ni padiri ki! Akomoka muri famiye yajye, turavuze ngo nagende arindagire.”

Naho uwitwa Uwamahoro Claudine, we avuga ko bamaganye kumugaragaro Padiri Fortunatus agasaba ko yafatwa akabazwa amagambo yirirwa avugira ku mbuga za interineti agamije kongera gucamo Abanyarwanda ibice.

Yagize ati “Padiri Fortunatus turamwamaganye iyo ari ahubwo abafite ubushobozi bwo kugera iyo bagomba kumudufatira bakamudufungira! Turamwamaganye ntidushaka uwongera kutugaruramo ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Bamwe mu baturage ba Nyakabuye bo bifuza ko Padiri Fortunatus Rudakemwa yatabwa muri yombi.
Bamwe mu baturage ba Nyakabuye bo bifuza ko Padiri Fortunatus Rudakemwa yatabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yasabye abaturage kujya bahamagara Fortunatus bamubaza niba ari Padiri koko, ababwira ko bakwiye kumukangurira kuva mu byo arimo akaza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Yagize ati “Mujye mumuhamagara mumubaze muti ‘ese uracyari Padiri ko dukeneye urukundo rwawe , kwakundi wajyaga utwigisha ngo umwana w’ikirara wagiye agatahuka akagaruka mu rugo nawe turagukeneye’ ariko naguma kuturebera mu ndorerwamo y’amoko ntabwo bizashoboka.”

Mu igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, mu Murenge wa Nyakabuye haguye abatutsi 263.

Padiri Fortunatus Rudakemwa azwiho kuba ari umwe mu bapadiri babiri bashinze urubuga rwa interniti bise "umuhanuzi" rusebya Leta y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo se uwo aracyitwa padiri ate? Kuki adafatwa nkabandi bose? Nabyo byaba ari ikibazo hari abamukingira ikibaba. Najyanwe mu kigo cy’abagororwa

fofo yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka