Abagize Inama y’Abagore mu karere ka Gakenke, baratangaza ko hari abagore bagikorerwa ihohoterwa n’abagabo babo ariko bagatinya kubishyira ahagaragara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwasobanuriye abaturage b’umurenge wa Kinyinya ko bakwiye kubana neza bakirinda icyakurura amakimbirane nk’ubukene n’umutekano muke.
Poste de Sante nshya eshatu zo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 22 Nzeri 2015 zahawe ibikoresho bigezweho zizifashisha mu kwita ku buzima bw’abazigana.
Nyamagabe: Urubyiruko rwo mu byaro rubabazwa no kutagira amashuri y’imyuga, bigatuma benshi bashomera ntibabashe gutera imbere cyangwa kuba bakwihangira imirimo.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yashyikirije abatuye i Masaka umuhanda wa kaburimbo yabubakiye, ibasaba kuwufata neza kuko ari bo uzagirira akamaro.
Abasore batatu bo mu murenge wa Ntongwe, akarere ka Ruhango batawe muri yombi na polisi bakekwaho kubaga imbwa bakazirya bakanazigaburira abaturage.
Urwego rw’Umuvunyi rurihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze badakemura ibibazo by’abaturage ko ari uguteshuka ku nshingano za bo kandi ko bazajya babihanirwa
Ministeri ishinzwe ikoranabuhanga (MYICT) ivuga ko inama ya Transform Africa izabera i Kigali tariki 19-21 Ukwakira 2015, izahesha u Rwanda umwanya mu ikoranabuhanga.
Ikipe ya Mukura yihereranye APR Fc iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wa Shamiona wabereye ku Mumena kuri uyu wa kabiri.
Bizimungu wabaye muri FDLR akimukira mu ngabo za FARDC yacyuwe mu Rwanda abishishikarijwe n’abatuye ku mupaka bari bamuzi nk’Umunyarwanda.
Mu Mujyi wa Kigali hari kubera amarushanwa yo gusoma icyongereza (Spelling), ari guhuza abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo muri Kigali.
Abitwa “Abaremetsi” binjiza ibicuruzwa mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko, ngo babangamiye umutekano w’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare.
U Rwanda rwakiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, waranzwe n’imyidagaduro y’igitaramo cyabereye muri Stade nto i Remera.
Umugabo Safari Rugamba Didas wari utuye mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, yasanzwe yishwe nyuma aratwikwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana atangaza ko hari amahirwe ubukungu bw’igihugu bugira kubera ubwiyongere mu gukoresha ikoranabuhanga.
Uruganda rwa C&H Garments rufatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bashyize ku isoko abanyeshuri 72 barangije kwihugura.
Myugariro w’Amavubi akomeje kwitwara neza mucyicro cya mbere mu Bubiligi aho yashyizwe mu ikipe yitwaye neza mu cyumweru gishize
Nyuma y’aho APR Fc itakarije abatoza barimo n’uwatozaga abazamu,ubu Ndoli Jean Claude usanzwe ari n’umukinnyi niwe wahawe izo nshingano
Gasirabo Phenias w’imyaka 45 utuye mu karere ka Nyanza avuga ko aremerewe umutwaro no kubona ibyo atungisha abana 10 yabyaye.
Abahinzi bahinga ibigori mu kibaya cya Kibugabuga na Ngeruka baratangaza ko bizeye kubona umusaruro babikesha imbuto nshya barimo guhinga.
Abaganga bo muri Espagne bari mu bitaro bya Ruhengeri aho batangiye kubaga abarwayi bafite indwara izwi nk’ishaza ifata mu maso.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, J. Philbert Nsengimana, ahamagarira urubyiruko guharanira amahoro ku giti cya bo kugira ngo bashobore kuyageza ku bandi.
Urubyiruko rutunga agatoki bamwe mu babyeyi bagira baganira neza mu ruhame ariko bakagira ibindi birangwa n’amacakubiri babwira abana mu ngo.
Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.
Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona(RUB) uvuga ko n’ubwo hari gahunda y’uburezi kuri bose, bo batarayibonamo bihagije.
Itsinda rya Mafikizolo rikomoka muri Afurika y’Epfo ryaraye ritaramiye Abanyakigali, aho ryerekanye ubuhanga n’ubunararibonye mu muziki w’umwimerere.
Abakozi b’bitaro bya Kabutare bageze tariki 21/9/2015 batarabona umushahara w’ukwezi kwa munani kubera imyenda mituweri ibarimo isaga miriyoni 300.
Abagera kuri 19 baguye mu mpanuka yabereye Rwamagana naho bandi bagera kuri 2 barakomereka aho bahise bajyanwa kwa muganga.
Abahanzi bo ku Nyundo bakomeje kwitwara neza muri Canada mu rugendoshuri barimo bakaba bagaragaje ubuhanga mu Iserukiramuco rya Axis Mundi.
Ikipe ya Handball ya Gs St Aloys yamaze guhabwa ibihano byo kugera 2017,itagaragara mu bikorwa bya Handball nyuma yo kwikura muri Shampiona
Amatsinda ya Twigire Muhinzi yatumye abahinzi basobanukirwa no guhinga kijyambere kandi akabafasha kubona ifumbire n’imbuto z’indobanure ku buryo buboroheye.
Abaturage batuye mu Akarere ka Gakenke bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara y’abacengezi banyuzemo kuri ubu bashimishwa n’uburyo basigaye babanye neza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro butangaza ko irushanwa ry’imiyoborere myiza(Rutsiro Leadership cup) ribafasha kongera kwibutsa abaturage gahunda za Leta.
Shampiona y’icyiciro cya mbere ku munsi wayo wa mbere isize Rayon Sports iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda Marines 2-0
Umufasha wa Sebanani André, wabaye umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa tariki 21 Nzari 2015.
Ubuyobozi bwa banki ya COGEBANQUE, bwagaragarije abaroshoramari bayo uko mu mezi atandatu ashize bungutse miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko hari abaturage batarasobanukirwa neza n’itegeko rishya rigenga ubutaka.
Umugabo Uwitonze Faustin wo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe, ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica umugore we.
Bamwe mu borozi b’amagweja bo mu murenge wa Murambi, baravuga ko hari intambwe bateye mu bijyanye n’ubukungu babikesheje korora amagweja.
urubyiruko rwashoje furumu ya CEPGL mu karere ka Rubavu rwasabye ibihugu kuroherezwa ku mipaka bikaborohereza guhahirana no kwihangira imirimo.
Umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda arashimangira ko ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ariryo rikora neza kurusha izindi.
Abasore bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko gushaka umugore muri ikigihe bitaborohera bitewe n’uko basabwa inkwano irenze amikoro yabo
Ubushakashatsi bwakoze n’umushinga wa ActionAid mu Murenge wa Muko, akarere ka Musanze bwerekanye ko abagore batereranwa n’abagabo babo mu buhinzi.
Umunyemari Saadi Zaidi ukomoka mu gihugu cya Arabia Saudite aratangaza ko agiye kuvugurura agace ka Mugandamure mu karere ka Nyanza.