Kuba FPR yarahagaritse Jenoside ni amahirwe kuri twese - Munyantwari

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko kuba FPR yarahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari amahirwe ku Banyarwanda bose, agasaba abaturage kuyabyaza umusaruro.

Guverineri Munyatwari yatangaje ibi ku wa Gatatu, tariki 13 Mata 2016 ubwo yari mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri Munyantwari Alphonse ubwo yari i Nyaruguru mu muhango wo gusoza icyunamo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Mata 2016.
Guverineri Munyantwari Alphonse ubwo yari i Nyaruguru mu muhango wo gusoza icyunamo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Mata 2016.

Munyantwari avuga ko kuba ingabo zari iza FPR zarahagaritse jenoside, byasubije agaciro Abanyarwanda bose muri rusange, akavuga ko iyo isi iramuka igeze ku iherezo muri 1994, nta Munyarwanda n’umwe wari kuba ajyanye agaciro.

Ati ”Ese nka buriya iyo isi irangira mu 1994, twari kuba dutahanye iki? Byari kutugendekera gute? Nta n’umwe wari kuba ajyanye agaciro mu Rwanda!”

Guverineri Munyantwari ariko avuga ko FPR yahagaritse Jenoside maze Abanyarwanda bose ibasubiza agaciro, baba abishwe, abiciwe ndetse n’abishe.

Abaturage b'Umurenge wa Nyagisozi i Nyaruguru mu biganiro byo gusoza icyunamo.
Abaturage b’Umurenge wa Nyagisozi i Nyaruguru mu biganiro byo gusoza icyunamo.

Uyu muyobozi asaba abaturage ko aya mahirwe bakwiye kuyabyaza umusaruro bakiyubakira igihugu kizira amacakubiri, kandi bakayagaragaza bitabira gahunda zo kwibuka uko bikwiye kugira ngo n’abishwe na bo bahabwe agaciro kabo bakwiye.

Ati ”Kugira ubuyobozi budasanzwe busubiza agaciro n’uwishe igihe yumva ko yagasubirana, ni ikintu gikomeye. Ni amahirwe buri wese akwiye kumva ko afite kandi mu bikorwa nk’ibi byo kwibuka, ukaza wumva ko ari ibyawe”.

Mukamana Jeanne warokotse jenoside akaba atuye mu Murenge wa Nyagisozi, na we yemeza ko FPR yahagaritse Jenoside yahaye amahirwe Abanyarwanda yo kongera kubaho, akabasaba guharanira ubumwe kugira ngo hatazagira uwongera kubatanya.

Ati ”Abanyarwanda dukwiye gushyira hamwe tukirinda umuntu wese watuzanamo amacakubiri kuko twagiriwe ubuntu tugira ubuyobozi bwiza budushakira icyiza twese nk’Abanyarwanda.”

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Guverineri Munyantwari yibukije abaturage ko nubwo icyumweru cy’icyunamo cyasojwe, ibikorwa byo kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside bigikomeje mu gihe cy’iminsi 100, abasaba ko babigiramo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mugabo izina niryo muntu ni Munyentwali koko,Imana ijye imuha umugisha mukazike kagende neza,mwifurije gutera imbere muri byose.no gukomeza ubutwari bwe nkuko adahwema kubigaragaza munshingano ze za buri munsi

kayibanda yanditse ku itariki ya: 15-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka