Abaturage barasabwa kumenya ubwenge bwo kuyungurura ibyo abanyapolitiki bababwiye
Abanyapolitiki bitabiriye gusoreza icyunamo ku Rwibutso i Rebero mu Mujyi wa Kigali, barakebura bagenzi babo ndetse basaba abaturage kuba maso.
I Rebero hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi bitatu ya bamwe mu banyapolitiki n’abo mu miryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba ari ho habera kenshi igikorwa cyo gusoza icyunamo ngarukamwaka cy’iminsi irindwi.

Abanyapolitiki bajyayo kwibuka bagenzi babo bazize ubwoko n’ibitekerezo byo kwanga amacakubiri, ngo bahakura inyigisho zo guteza imbere politiki yunga abaturage ikanabateza imbere, aho ngo bashobora no kujya kuyigisha mu mahanga; nk’uko Depite Gatabazi Jean-Marie Vianney abitangaza.
Yagize ati ”Uyu munsi ni umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda muri rusange n’abanyapolitiki by’umwihariko, ko politike nziza ari iyo kubanisha Abanyarwanda no kubateza imbere; tubabwira ko hari abantu bahagaze bakarwana ku batutsi kugira ngo baticwa; ariko ko politiki iriho uyu munsi ari iyo kubanisha abantu no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.
Depite Gatabazi anenga abanyapolitiki bayikoze kuva 1959-1994, ko “bafataga Politiki nk’igikoresho cyo gukandamiza, kwigizayo, guheza, kwica no kwikiza uwo udashaka”.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Christine Mukabunani, unayobora ishyaka PS Imberakuri, avuga ko impande zombi (abanyapolitiki n’abaturage) ngo zigomba kuba maso.
Ati ”Dusaba abanyapolitike b’iki gihe kurwana urugamba kugira ngo ibintu nk’ibi ntibizongere kubaho, kandi abaturage na bo bakaba bagomba kumenya ubwenge bwo kuyungurura ibyo abanyapolitike bababwiye, kuko hari uza akavuga ibifite inyungu ze bwite ashaka kuyobya abantu”.
Ku rwibutso rwa Rebero hashyinguwe bamwe mu banyapolitiki bivugwa ko batari bashyigikiye amacakubiri n’ivangura ryabaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi; barimo Nzamurambaho Frederic, Landouard Ndasingwa, Rwayitare Augustin n’abandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|