Abahanga baratabariza umuryango: Telephone zasimbuye ibiganiro n’ubusabane
Uyu munsi ikoranabuhanga ryazanye ibyiza byinshi, ariko nanone rifite ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku mibanire y’abantu by’umwihariko mu miryango, aho rikomeje guhindura imibereho ndetse kikaba n’ikibazo abahanga basanga kimaze gufata indi ntera kuko hari n’aho riri gusenya imiryango.
Kera mu muryango wasangaga gusangira ku meza byarabaga ari umwanya wo kuganira, guseka no gusangira amakuru y’umunsi, ariko iyo witegereje uyu munsi usanga wagira ngo nibwo buri wese abonye umwanya wo gukoresha telephone, aho bamwe bajya no kurya byamaze kuba ubutita.
Usanga ababyeyi cyangwa abana, umwe afite telefone mu ntoki, ari kuri WhatsApp, undi kuri Facebook, Instagram undi ari kureba videos kuri YouTube cyangwa TikTok, ibintu byatumye ubusabane bw’umuryango buri kugenda bukendera ndetse bamwe bavuga ko biteje impungenge ku hazaza h’umuryango.
Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara, bwerekanye ko ikibazo uyu munsi kitari hagati y’abana n’ababyeyi kuko ikibabaje kurushaho ni uko n’aho abantu bagombye kwegerana cyane nko mu cyumba cy’abashakanye na ho telefone zimaze gufata umwanya. Aho kuganira ku buzima bwabo, ku bibazo bafite cyangwa ku ntego z’urugo, usanga buri wese yibereye mu Isi ye y’ikoranabuhanga.
Ariko nanone, si ukuvuga ko ikoranabuhanga ari ribi burundu. Ikibazo kiri mu mikoreshereze yaryo. Iyo ridafashwe neza, rishobora gusenya aho ryagombye kubaka.
Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko ababyeyi bagenda bamara igihe kinini bakoresha telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe cyo kurya, rimwe na rimwe bakabikoresha kurusha abana babo. Abahanga bavuga ko ibi bishobora kuba bihindura uruhare rukomeye ifunguro ryo mu muryango ryari risanzwe rifite mu kubaka ubumwe.
Mu bushakashatsi bwagiye hanze ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, mu kinyamakuru JAMA Pediatrics bwagaragaje ko imiryango isangira kenshi ifunguro igira inyungu nyinshi zirimo kongera ubusabane, kugira ubuzima bwo mu mutwe bwiza, no kugabanya ibyago by’uko abangavu n’ingimbi bakwishora mu bikorwa bishobora kubangiza ku kigero cya 30%.
Byongeye kandi, abana bo mu miryango isangira byibuze inshuro 3 kugeza kuri 5 mu cyumweru bagaragaza ubushobozi bwo kuganira neza n’ababyeyi babo ku kigero kiri hejuru ho hafi 40% ugereranyije n’abandi. Icyakora, kubera ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bisa n’ibigenda bigabanya izi nyungu.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku babyeyi barenga 350, bwagaragaje ko abarenga 75% muri bo bakoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe cyo gufata ifunguro rya nimugoroba basangira n’imiryango yabo. Ibi bikoresho byakoreshejwe cyane ni telefoni zigezweho (smartphones), kuko ziza ku isonga mu bikunze gukoreshwa mu gihe cyo kurya.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko n’abana bafite hagati y’imyaka 4 na 10, na bo batari kure y’ababyeyi babo mu ikoreshwa ry’ibi bikoresho. Hafi ya 70% y’abo bana bavuze ko na bo bajya ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyo gufata ifunguro, bareba amashusho, gukina imikino (Games), cyangwa gukoresha telefoni mu bindi bibarangaza.
Ibi bishimangira ko ikorababuhanga rikomeje guhindura imibereho mu miryango myinshi, ndetse rikaba riba ku mpande zombi haba ku babyeyi n’abana, bigatuma igihe cyo gusangira, cyahoze gifatwa nk’ingenzi mu guhuza umuryango no gusabana kiri gukendera.
Abashakashatsi bagira bati: “Iyo ababyeyi bahugiye ku bikoresho byabo [Telephone], ireme ry’ikiganiro riragabanuka cyane. Ntabwo ari ukuba uri ku meza gusa, ahubwo ni ukuba uri kumwe n’abandi mu buryo bwuzuye mu bitekerezo no mu marangamutima.”
Ubundi bushakashatsi bwerekana ko no gufata akanya gato ureba ubutumwa cyangwa amakuru kuri Telephone bishobora kugabanya ibiganiro ku kigero kiri hagati ya 20% na 30%. Ibi bituma abana babura amahirwe yo gusangira ibitekerezo n’ababyeyi babo bituma batekereza ko bigoye no gutegwa amatwi..
Iyo ababyeyi baha agaciro Telephone kurusha ibiganiro no gusabana n’abana babo mu miryango, bishobora gutuma abana bumva ko batitabwaho bihagije, ibintu abashakashatsi bavuga ko biba bizagira ingaruka ku mubano w’igihe kirekire.
Ibi bijyana n’imiterere y’isi muri rusange, aho ikoranabuhanga rikomeje gufata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi. Nubwo rifite akamaro kanini, abahanga mu mitekerereze n’uburezi bagaragaza impungenge ku ngaruka rifite mu muryango.
Gusa nanone, ntibasaba ko ikoranabuhanga ridakoreshwa burundu, ahubwo basaba ko hashyirwaho imipaka isobanutse mu kurikoresha mu muryango mu rwego rwo gusigasira ubusabane, ibiganiro mu muryango.
Bimwe mu byo abashakashatsi batangaho inama byafasha umuryango harimo kugena ko mu gihe cyo kurya ntawe ugomba gukoresha Telephone, gushyiraho amategeko asobanutse ku ikoreshwa rya telephone ku meza ndetse kuba ababyeyi ari bo bagomba gutanga urugero rwiza.
Aba bashakashatsi bavuga ko igihe cyari kigeze ngo ababyeyi bongere kugira uruhare mu gushakira umwanya abana babo ndetse na bo ubwabo kuko bizabafasha mu kubaka umubano, kuganira, no gukomeza ubumwe bw’umuryango binyuze mu bintu bito ariko bifite agaciro kanini.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|