Etame Mayer Lauren utegerejwe mu ruzinduko mu Rwanda ku munsi w’Ejo, Aho yoherejwe na Arsenal mu gikorwa cyo Kwita Izina , ni umwe mu babaye muri ruhago bafite ubuzima bwihariye aho avukana n’Abana 21.
Amajwi y’agateganyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara, arerekana ko FPR-Inkotanyi yihariye igice kinini cy’’amajwi angana na 75%, mu gihe nta mukandida wigenga ufite amahirwe yo kwinjira mu nteko.
Muri Tombola yabaye uyu munsi i Cairo mu Misiri, Rayon Sports ihagarariye u Rwanda itomboye Enyimba Fc yo mu gihugu cya Nigeria
Umubyeyi witwa Maniraguha Claudine wo mu Karere ka Burera yabyaye abana batatu b’abakobwa, nyuma y’uko ibise bimufashe akimara gutora.
Tumusime Alex ari mu maboko y’Urwego rwa rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Nyagatare, azira kwiyitirira indorerezi ya civil Society akabuza amahoro abayoboraga amatora.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rwatoye bwa mbere mu mateka yarwo rwavuze ko rwishimiye rwari rwaratindiwe no kugeza imyaka ngo nabo bishyirireho ubuyobozi.
Umushumba wa Diocese ya kabgayi Musenyeri Smalagde Mbonyintege arasaba inteko nshya y’abadepite kuzafasha kurwanya ihuzagurika mu nzego za Politiki by’umwihariko mu burezi n’iterambere.
Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri Kanama 2017, abaturage bari bafite imvugo y’uko batagiye kwitabira amatora ahubwo batashye ubukwe, banabigaragariza mu mitako bakoze.
Perezida Paul Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yemeza ko kuba u Bushinwa bufitanye umubano na Afurika byerekanye ko buzi ibanga Afurika ibitse.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yashyizeho ibyumba by’itora mu bitaro bikuru 34 byo gihugu hose, kugira ngo abakozi babyo, abarwayi n’abarwaza bashobore kwitabira amatora.
Abatuye mu Murenge wa Nyabimata ntibategereje ko amasaha akura kugira ngo bitabire igikorwa cy’itora, kuko aba mbere bari batangiye akazi saa Mbili nyuma yo gutora abadepide.
Rtd captain Daphrosa Intaramirwa yasize umuryango we aza ku rugamba rwo kubohora igihugu, nyuma arera abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abamugaye batoye uwitwa Eugene Mussolini nk’umudepite uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko mu myaka itanu iri imbere, nk’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yabitangaje.
Mu marushanwa Nyafurika y’ingimbi ndetse n’abakuru (Junior & senior) yaberaga mu Rwanda, Ndutiye Shyaka Maic Umunyarwanda wakinnye mu batarengeje ibiro 53, yatsinze umunya Misiri ku mukino wa Nyuma, ahita yegukana umudari wa Zahabu.
Umuryango AJPRODHO uhamya ko Ineternet ifite uruhare runini mu iterwa ry’inda ku bangavu kuko ari yo bashakiraho amakuru ku myororokere cyane ko benshi mu babyeyi batabaganiriza.
Amakipe ya banki ya Kigali (BK) muri Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru yegukanye ibikombe mu marushanwa ahuza banki zo mu Rwanda.
Turatsinze Jean-Claude utuye muri Gasabo, ahamya ko FPR-Inkotanyi yamuteje imbere, nyuma yo guhabwa inka muri 2005 akayibyazamo miliyoni zirenga 100Frw.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) ryasoje ibikorwa byo kwamamaza abakandida bazarihagararira mu matora y’Abadepite, rishimira Abanyarwanda baribaye hafi.
Perezida Kagame na Madame Jeannette bari mu Bushinwa, aho bitabiriye inama yiga ku mikoranire y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika, yamaze gutora abadepite.
Munyakaragwe Félicien, wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, arashimira FPR-Inkotanyi yamugaruriye icyizere cy’ubuzima, nyuma yo kwamburwa agaciro yirukanwa no mu ishuri azira ubumuga afite.
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu Bushinwa, aho bitabiriye inama ikomeye yiga ku bufatanye hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) mu turere na ba Visi Meya bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage ubufatanye no guhiga imihigo itanga ibisubizo ku imibereho mibi y’abaturage n’urubyiruko by’umwihariko.
Ikiyaga cya Mutukura kigiye kubyazwa umusaruro cyuhirizwa imirima mu gishanga cya Rugende, nk’uko Abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi babyijeje abaturage b’i Rusororo.
Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports, aratangaza ko kugeza ubu abona Rayon Sports airo kipe abona ikomeye mu Rwanda, ari nayo yifuza gukinira kugeza ubu
Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD, yahawe inguzanyo ya miliyoni 5 y’Amadolari ya Amerika na Banki y’Amajyambere y’ibihugu by’ibiyaga bigari (BDEGL) izishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye abayobozi guhera ku mudugudu mu Karere ka Kayonza guhiga imihigo ifitiye umuturage inyungu.
Mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha, Amavubi na Cote d’Ivoire bazasifurirwa n’abasifuzi bo muri Namibia
U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwinjira mu muryango w’ibihugu byateye imbere ku isi (OECD), kuko rwatangiye kwegeranya ibyangombwa byo gusaba kuba umunyamuryango.
Abanyeshuri biga mu ishuri Wisdom School bagera kuri 210 bitegura gusoza umwaka w’amashuri abanza n’abitegura gusoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni bo bari mu myiteguro yo kuzakora ibizamini bya leta mur’uyu mwaka w’amashuri wa 2018.
Kuri uyu wa 30 Kanama 2018, itsinda ry’abasirikare 165 b’u Rwanda bakora mu bijyanye n’indege bagarutse mu Rwanda,bavuye muri Juba muri Sudani y’Epfo.
Banki ya Kigali (BK) itangaza ko yungutse Miliyari 13.4Frw mu mezi atandatu ashize y’umwaka wa 2018 ngo ikabikesha ingufu abakozi bayo bashyizemo.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bo Ntara y’Amajyaruguru, bavugwaho kurebera abakora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe n’amategeko mu Rwanda, buzwi nka “banki Lambert”.
Komisiyo y’Amatora(NEC) iravuga ko indorerezi 950 zimaze kwemeza kuzakurikirana imigendekere y’amatora y’Abadepite zidahagije, hagomba kwiyongeraho abaturuka mu mitwe ya politiki.
Umutoza Ibrahim Camara utoza Côte d’Ivoire yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba gutegura umukino bazahuriramo n’u Rwanda ariko ntibarimo Gervinho,Yaya Toure na Winfred Zaha.
Abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, barasaba kubona abaganga bahoraho ku kigo nderabuzima kiberegereye, kuko kugera ku bitaro by’akarere bibagora cyane.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze Yanga Africans yo muri Tanzania igitego 1-0, byayihesheje itike yo gukina 1/4 cy’irushanwa rya Confederation Cup.
Mu Murenge wa Kanama wo mu Karere ka Rubavu, inkuba yakubise abana babiri bavaga ku ishuri, umwe ahita ahasiga ubuzima.
Ikipe ya Rayon Sports itsindiye ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania igitego 1-0, biyihesha amahirwe yo kugera muri 1/4 cy’irushanwa rya Confederation Cup.
Minisitiri wa Afurika y’Epfo ushinzwe Igenamigambi, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yaje mu Rwanda kureba uko inzego zikorana n’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidel asaba Abanyarwanda kwimakaza ubumwe nk’indangagaciro ibaranga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku isi Antonio Espinos.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe ry’u Rwanda “Meteo-Rwanda” gitangaza ko imvura igwa muri iki gihe cy’impeshyi izageza mu gihe cy’umuhindo ikigwa.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhang bavuga ko badakeneye umudepite wicara mu Nteko agatora amategeko gusa, ahubwo bifuza uzana impinduka nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gihe indwara zitandura zikomeje guhitana umubare munini w’abanyarwanda, INES-Ruhengeri yiyemeje guhuza abashakashatsi banyuranye, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo.
Imyitozo yiswe Shared Accord 2018 yahawe bamwe mu bakomoka mu bihugu bifite ingabo zibungabunga amahoro muri Centre Africa ngo yitezweho umusaruro ugaragara.
Ku mukino uzahuza Rayon Sports na Yanga, Rwatubyaye Abdul niwe yagizwe kapiteni wa Rayon Sports
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’umusaruro w’ingano n’ibigori bejeje, wangirikira mu bubiko kubera kubura uwubagurira, n’umuguzi ubonetse akabagurira ku giciro gito.