Huye Rally: Mu modoka 11 zatangiye irushanwa hasoje 6 ku munsi wa mbere (Video)

Mu modoka 11 zatangiye irushanwa ngarukamwaka ry’amamodoka ribera mu Karere ka Huye, esheshatu ni zo zabashije gusoza umunsi wa mbere w’iri rushanwa.

Imwe mu modoka zitabiriye irushanwa mu mwaka wa 2018
Imwe mu modoka zitabiriye irushanwa mu mwaka wa 2018

Imodoka eshanu zitabashije gusoza umunsi wa mbere w’iri rushanwa zagize ibibazo bikomeye bya tekinike, izindi zikora impanuka zatumye abazitwaye basezera mu irushanwa.

Umunsi wa mbere w’iri rushanwa watangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019.

Muri 11 baritangiye harimo Abarundi bane, uwo muri Uganda umwe n’Abanyarwanda batandatu.

Jean Claude Gakwaya (ibumoso) na Mugabo Jean Claude umufasha gutwara imodoka
Jean Claude Gakwaya (ibumoso) na Mugabo Jean Claude umufasha gutwara imodoka

Batandatu basoje umunsi wa mbere harimo Abanyarwanda batatu barimo Gakwaya Jean Claude uraye ku mwanya wa mbere w’agateganyo muri iri rushanwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rally mu Rwanda, Gakwaya Christian, yatangaje ko iri siganwa rigamije cyane cyane kuzamura urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda muri uyu mukino.

Gakwaya yagize ati "Turifuza kuzamura urwego rw’abana b’Abanyarwanda bakiri bato muri uyu mukino, kugira ngo mu minsi iri imbere bazajye babasha guhiganwa ku rwego mpuzamahanga kandi bafite amamodoka akomeye".

Gakwaya Christian Umuyobozi, w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda
Gakwaya Christian Umuyobozi, w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda

Isiganwa ryo kuri uyu wa gatandatu ryaciye muri izi nzira:

Rango-Gisagara : 39.5km
Gisagara- cathedrale :9.5km
Rango- Mbazi : 17.3 Km.

Umunsi wa kabiri w’iri rushanwa batandatu barisigayemo barasiganwa ibirometero 14.8 bava i Save bagana i Shyanda, ndetse n’ibirometero 14 kuva i Shyanda bagaruka i Save.

Irebere mu ncamake amashusho agaragaza uko isiganwa ryangenze ku munsi waryo wa mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka